Karongi: Niyigena yararitse 'Urutoki rwa Se wabo' bapfuye Amafaranga y'Ikimina

Sep 22, 2025 - 20:16
Karongi: Niyigena yararitse 'Urutoki rwa Se wabo' bapfuye Amafaranga y'Ikimina

Niyigena Clarisse wo mu Karere ka Karongi mu Ntara y'i Burengerazuba, yiraye mu Rutoki rwa Bizimana André ararwararika.

Uyu Mukobwa w'Imyaka 21 gusa y'Amavuko, yararitse Urutoki rw'uyu Se wabo, nyuma yo kutavuga rumwe ku Mafaranga y'Ikimina.

Muri uru Rutoki, Niyegena yatemyemo Ibitoki 18 n'Insina 36.

Nyuma yo gukora ibyafashwe n'abatari bacye nk'ubukunguzi, kuri ubu ari guhigishwa uruhindu.

Ubuyobozi bwo muri aka Karere, buvuga ko Niyigena yishyujwe na Bizimana Amafaranga 10,000 Frw y'ideni ry'Inzoga bafashe bakoresheje Amafaranga y'Ikimina, ubushyamira buhera aho.

Uku kutumvikana, kwakurikiwe n'uko Niyigena yahise ajya kwirara mu Rutoki rwa Bizimana mu rwego rw'icyo yise kumwihimuraho.

N'ubwo bimeze bitya ariko, muri rusange amakimbirane mu Karere ka Karongi ntabwo ari ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’ahandi mu gihugu.

Imibare y'Akarere ka Karongi, igaragaza ko hafi imiryango 6,000 imaze kubona amahoro nyuma yo kuba mu makimbirane atandukanye.

Gahunda zirimo gukoresha abajyanama b’imiryango cyangwa abashobora kuba intangarugero mu kwigisha uburyo bwo kumvikana, ni kimwe mu byafashije aka Karere kubona igisubizo.

Amakimbirane akomoka ku kutumvikana, amaze kwigaragaza nka kimwe mu bibazo by'ingutu bihangayikishije mu buzima bw'imiryango myinshi.

Aya makimbirane ashobora kugira ingaruka mbi ku mibanire y’abaturage n’iterambere muri rusange.

Amategeko y’u Rwanda avuga ko kwangiza umutungo w’undi ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 186, ivuga ko Umuntu wese wangiza ku bushake, asenya, cyangwa atwika ikintu cy’umutungo w’undi, ahanishwa Igifungo kuva ku mezi atandatu [6] kugeza ku mwaka umwe [1] n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 [500,000 Frw] kugeza kuri Miliyoni imwe [1,000,000 Frw], cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo ibyangijwe bifite agaciro kanini cyangwa byangirijwe mu buryo buteye ubwoba cyangwa bigateza igihombo gikabije nyiri umutungo, ibihano byikuba kabiri. (Ivomo – SK FM)

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1
Habimana jean Paul Theupdate journalist