Karongi: Basabwe gukumira, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abantu
Abaturage b'Akarere ka Karongi ho mu Ntara y'i Burengerazuba bw'u Rwanda, basabwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n'icuruzwa ry'abantu.
Byagarutswemo mu bukangurambaga bw'iminsi 16 yahariwe ibi bikorwa, bwatangiye ku wa 25 Ugushyingo (11) 2025.
Mu rwego rwo gushyira ubu bukangurambaga mu bikorwa, Akarere ka Karongi n'abafatanyabikorwa bako barimo Imbuto Foundation binyuze mu mushinga Baho Neza, batanze ikiganiro cyatambutse kuri Radiyo Isangano, cyari kigamije gusobanurira abaturage uruhare rw'Ubutabera mu kurwanya Inda ziterwa Abangavu n'isambanywa ry'abana.
Iki kiganiro kibariwe n'Umuhuzabikorwa wa MAJ, umukozi ushinzwe GBV Officer ku Bitaro bya Kibuye ndetse n'umuyobozi w'Umushinga BAHO NEZA.
Muri iki kiganiro, hagarutswe ku cyo amategeko ateganya mu gihe umwana yasambanyijwe, Abangavu baterwa inda, ingaruka bigira mu muryango ndetse no mu muryango Nyarwanda muri rusange.
Hakomojwe kandi ku bihano biteganywa n'amategeko ku wakoze ibi byaha, uburyo uwahohotewe afashwa agahabwa serivisi zitandukanye zirimo iza Isange One Stop Center n'iz'ubuvuzi, ubujyanama mu Isanamitima, Amategeko, gufashwa mu Butabera ndetse n'urugendo rwo kumusubiza mu buzima busanzwe.
Iki kiganiro cyasojwe bibutswa ko kwirinda ibyaha ari ingenzi ndetse ko bigomba gushyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare na buri wese.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



