Gisagara: Biyemeje kurwanya ikoreshwa ry’ibinyobwa n’inzoga bitujuje ubuziranenge

Apr 8, 2026 - 22:00
Gisagara: Biyemeje kurwanya ikoreshwa ry’ibinyobwa n’inzoga bitujuje ubuziranenge

Abaturage b’Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, biyemeje kurwanya ibinyobwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Byagarutsweho nyuma y’uko ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorera muri aka Karere ndetse n’inzego z’ibanze, bamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zafashwe mu bihe bitandukanye.

Iki gikorwa cyakorewe mu ka Gisagara mu Umurenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara ho mu Ntara y’Amajyepfo.

Iki gikorwa cyakozwe nyuma y’ubukangurambaga bumaze iminsi bikorwa mu Mirenge inyuranye igize aka Karere mu rwego rwo guhangana n’ibiyobyabwenge.

Nyuma yo kumena ibitujuje ubuziranenge, abayobozi banyuranye bitabiriye iki gikorwa by’umwihariko abo ku rwego rw’ibanze, biyemeje gukora ibishoboka byose byakarwanya abakora izi Nzoga zitemewe n’amategeko ndetse no gukangurira abaturage gutanga amakuru y’aho bazibonye.

Abaturage bakanguriwe kugendera kure Inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko byica ubuzima bwabo haba ako kanya ndetse no mu buzima bw’igihe kizaza.

Uretse ibi kandi, babwiwe ko ibiyobyabwenge bitandukanye birimo Urumogi biri mu bihungabanya ituze rya rubanda muri rusange, bityo basabwa kubigendera kure.

Ibyamenywe birimo Inzoga, Imitobe, Ibigage ndetse n’ibindi bitandukanye bitujuje ubuziranenge.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist