Gakenke: Minisitiri Habimana yashimye uburyo Koperative ziteza imbere abaturage

May 2, 2026 - 05:50
Gakenke: Minisitiri Habimana yashimye uburyo Koperative ziteza imbere abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Dominique Habimana, yashimiye uruhare uruhare rwa Koperative mu guteza imbere iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yasabye abagize izi Koperative zombi kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, kugira ngo barusheho guhatanira amasoko mpuzamahanga.

Yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu Mirenge ya Muhondo na Ruli.

Rwari rugamije kureba aho ibikorwa by’iterambere bigeze muri iyi Mirenge yombi.

Ibi bikorwa birimo ‘Imirimo yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, Koperative Dukundekawa Musasa ndetse na Koperative COMIKAGI icukura ikanatunganya amabuye y’agaciro.

Habimana yasuye ibi bikorwa aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine.

Yagaragarijwe ko, Koperative Dukundekawa igira uruhare mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu gutunganya Ikawa yoherezwa ku isoko mpuzamahanga ndetse no gutanga akazi ku mubare munini w’abaturage.

Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango barenga 1,100. Mu gihe ikoresha abakozi 55 bahoraho. Ku mwero w’Ikawa, abakozi ikoresha bagera kuri 550.

Uretse guhinga no gutunganya Ikawa, inafite ikusanyirizo ry’amata ritunganya Litiro 5,000 ku munsi.

Mu bijyanye no gusigasira imibereho myiza, yashyizeho irerero rirererwamo abana b’ababyeyi bahakora ndetse n’ibindi bikorwa biteza imbere umuturage birimo ‘Korozanya Inka, Ikigo cy’ubukorikori n’ibindi…’

Ku rundi ruhande, COMIKAGI ni Koperative icukura ikanatunganya amabuye y’agaciro arimo ‘Cassiterite na Coltan’ ndetse n’ayandi. Igeza ku isoko umusaruro utunganyije neza.

Ikoresha abaturage babarirwa mu 1,500 buri munsi, aba bakaba bakorera ahantu (Sites) 6 hacukurwa amabuye.

Minisitiri Habimana yasoje uru ruzinduko yitabira Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Ruli.

Muri iyi Nteko, yaganirije abaturage kuri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho ndetse n’umutekano.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist