Gakenke: Imvura ivanze n'Urubura yangije Imyaka y'abaturage mu buryo bukomeye (Amafoto)
Bamwe mu baturage b'Akarere ka Gakenke ho mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, basoje Ukwezi kwa Mutarama (1) 2026, bangirizwa n'Imvura yari ivanze n'Urubura.
Iyi Mvura idasanzwe yaguye kuri uyu Gatandatu tariki ya 31 (1) Mutarama 2026, yangiza ibikorwa by'abaturage by'umwihariko ibishingiye ku Bwubatsi ndetse n'Ubuhinzi n'Ubworozi.
Imvura yaguye hagati ya saa 13:00 na saa 14:00, ikubirana abaturage bari bavuye mu bikorwa by'Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama.
Yaguye mu Mirenge ya Muyongwe, Muhondo ndetse no mutundi duce tw'aka Karere.
Amafoto THEUPDATE yabonye kandi yagenzuye neza, agaragaza ko urubura rwari rwinshi cyane mu Myaka y'abaturage.
Imyaka yagizweho ingaruka n'uru Rubura by'umwihariko, ni ibihingwa birimo Ibirayi cyane ko ari kimwe mu bihingwa bihingwa cyane kandi bigatanga umusaruro muri aka Karere.
Nyuma y'iyi Mvura, abaturage batangarije Umunyamakuru wa THEUPDATE ko umusaruro bari biteze muri ubu buhinzi basa n'abakuyeyo amaso burundu, cyane ko bavuga ko nta Kirayi cyasigaye gihagaze cyane ko iyi Mvura yari ivanze n'Umuyaga
Kugeza ubwo twandikaga iyi Nkuru, ubuyobozi bw'Umurenge wa Muyongwe bwari butaragira icyo bubutangazo, mu gihe byazagira icyo buvuga, tuzabibagezaho mu Nkuru yacu itaha.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
2
Dislike
0
Love
2
Funny
0
Angry
0
Sad
2
Wow
1



