Gakenke: Basabwe kwimakaza Isuku y'Umubiri n'iyo mu Ngo

Dec 5, 2025 - 10:40
Gakenke: Basabwe kwimakaza Isuku y'Umubiri n'iyo mu Ngo

Abaturage b'Akarere ka Gakenke ho mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, basabwe kugira Isuku umuco.

Iyi kandi igomba kubagaragarago haba ku Mubiri ndetse no mu Ngo aho batuye.

Byagarutseho mu gikorwa cy'Umuganda rusange usoza Ukwezi k'Ugushyingo (11) 2025.

Uyu Muganda wakorewe mu Midugudu yose uko ari 617 igize aka Karere, wibanze ku bikorwa by’isuku n’isukura.

Abawitabiriye basukuye Imihanda y'imigenderano, Ibigo nderabuzima n’amarerero, abatishoboye bubakirwa ubwiherero, hanasukurwa inzira rusange n’ahahurira abantu benshi.

Uyu Muganda witabiriwe kandi n’Abadepite barimo; Karinijabo Barthelemy, Mukampunnga Epiphanie na Karemera Emmanuel.

Bifatanyije n'aka Karere ubwo bari mu gikorwa cy'ubugenzuzi ku iterambere ry'Imijyi, Imiturire n'imikorereshereze y'ubutaka.

Muri uyu Muganda, Depite Karinijabo yasabye abaturage kurushaho kuba intangarugero mu Isuku, ndetse badasize n'iyo mu Ngo.

Ku ruhande rw'Akarere ka Gakenke, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Uwamahoro Marie Thérèse, nawe yunze mu rya Depite Karinijabo.

Ati:“Buri wese akwiye kurangwa n’isuku, murusheho kwimakaza isuku yo ku mubiri no mu ngo, mwoze amenyo, mugire ubwiherero bwujuje ibisabwa ari nako muryama ahasukuye hahesha ishema umunyarwanda.”

Abitabiriye uyu Muganda bose barimo na Meya w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi.. bahurije kandi ku gusaba abaturage kwicungira Umutekano, kunoza imiturire, batura ahatashyira ubuzima mu kaga no kubyaza umusaruro ubutaka barushaho kurangwa n’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda ari nako birinda amakimbirane yo mu muryango bakita ku burere bw’abana banirinda ibiyobyabwenge.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist