Gakenke – Muhondo: Amazi yabaye ingume, bafungura Robine hakaza Ibitonyanga bivanze n'Ivumbi

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo ho mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, bavuga ko kubona Amazi byamaze kuba ingume.
Bamwe mu baganiriye n'Umunyamakuru wa THEUPDATE, bavuga ko imwe mu mbogamizi y'ibanze, ari uko Akarere kabo gaherereye ku butumburuke bwo hejuru, bityo Amazi abageraho yacitse intege.
Mu gihe cy'Impeshyi ngo birushaho guhumira ku mirari, ku buryo bongera gutora ahagenge iyo Imvura yaguye.
Ubwo Umunyamakuru wa THEUPDATE yageraga mu Tugali twa Bwenda na Gasiza, abaturage bamubwiye ko kugira ngo bagere ahari Amazi meza, bibasaba gukora urugendo rw'Isaha n'Igice.
Igiciro cyayo nacyo ntabwo kigonderwa na buri umwe, kuko bavuga ko Amafaranga ari hagati ya 50-100 yishyurwa, kuyabona bitorohera buri wese.
N'ubwo hari abataka kugorwa no kubona Amazi meza, ibura ryayo ryafashije bamwe kwihangira akazi.
Abafite imbaraga, bajya kuvomesha Amagare, Ijerekani y'Amazi meza bakayigurisha Amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya 500-600.
Iri bura ry'Amazi, ryagize uruhare mu bikorwa by'Isuku, cyane ko yifashishwa buri munsi, mu gihe abantu basukura [Gukaraba] Intoki.
Umunyamakuru wa THEUPDATE kandi yageze no kuro Parusawe ya Muhondo, asanga kugira ngo isukurwe, bisaba ko Abakirisitu bazana Amazi, kuko muri Robine zaho yabaye imbonekarimwe nk'ahandi hose muri aka gace.
Mu rwego rwo kwishakamo ibisubuzo, Ubuyobozi bwo muri aka gace, bwatangarije THEUPDATE ko hatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza baturage bafite ubushobozi kugura ibigega bwite bifata Amazi, nk'Umuti urambye wo gukemura iki kibazo.
Raporo ishingiye ku bushakashatsi bwa EICV7 bwo mu Mwaka w'i 2023-24, igaragaza ko Abanyarwanda bagezwaho amazi meza mu gihugu hose kigero cya 89.7 %.
Amafoto
What's Your Reaction?






