Cheng Li ukuriye abatavugarumwe na Taiwan yagiranye ibiganiro na Xi Jinping

Apr 10, 2026 - 13:58
Cheng Li ukuriye abatavugarumwe na Taiwan yagiranye ibiganiro na Xi Jinping

Umuyobozi wa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriye mu biro bye umuyobozi w’atavugarumwe n’ubutegetsi bwa Taiwan, Cheng Li-Wun.

Cheng w’imyaka 67 y’amavuko, yakiriwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata (4) 2026.

Xi na Cheng uyobora Ishyaka rya Kuomintang (KMT), bagarutse ku cyacubya imwuka w’ubushyamirane ukomeje gututumba hagati y’impande zombi.

Taiwan yifata nk’Igihugu, mu gihe u Bushinwa buyifata nk’Intara yabwo yabwiyomoyeho, ko umunsi umwe izongera kuyisubiza.

N’ubwo u Bushinwa buvuga ibi, Taiwan ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ibihugu bimwe by’i Burayi, ibifatwa n’abakurikiranira hafi ibijyanye n’intambara, nk’ibishobora kuzakurura ukozanyaho mu myaka iri imbere hatagize igikorwa.

Uruzinduko rwa Cheng i Beijing, rwari rusobanuye ko ariwe muyobozi wa mbere wo muri Taiwan ugeze mu Bushinwa kuva mu 2016.

Tsai Ing-Wen uyobora Ishyaka rya DPP kuva yajya k’ubutegetsi agashimangira ko Taiwan ari Igihugu kigenga kitari Intara y’u Bushinwa, impande zombi zahise zicana umubano.

U Bushinwa buvuga ko ari ikibazo cy’igihe gusa, kuko buzongera kwigarurira Taiwan byaba ku neza cyangwa gukoresha ingufu za Gisirikare.

Perezidanse y’u Bushinwa ndetse na Perezida Xi ubwe, bemeje ko ibiganiro bagiranye na Cheng ari intambwe igamije gushaka amahoro n’umutekano, gushyigikira iterambere rishingiye ku mahoro n’umubano w’impande zombi.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist