Burundi: Isoko rizwi nko “kwa Siyoni” ryibasiwe n'Inkongi y’Umuriro
Abatuye mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi hafi y’isoko rya City Market ahazwi nko kwa Siyoni bavuga ko imodoka zizimya umuriro hamwe n’igipolisi cy’u Burundi babashije kuzimya umuriro mwinshi wafahe igice cy’iri soko mu ijoro ryo ku cyumweru. Kandi iyo mirimo yari ikomeje no muri iki gitondo.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, mu ijoro ryo ku cyumweru bagaragaje amashusho y’umuriro mwinshi wari wafashe igice kimwe cy’iri soko.
Ibinyamakuru mu Burundi bivuga ko igice cyegereye iri soko aho bacuruza bakanakora imirimo y’imbaho n’ibiti ari ho hibasiwe n’iyo nkongi y’umuriro. Kugeza ubu ntabwo bizwi icyateye uyu muriro.
Kugeza mu gitondo kuri uyu wa mbere abapolisi bazimya umuriro bari bakiri mu mirimo yo kuzimya.
Abakuru ba komine Ntahangwa na Zone ya Ngagara bari bageze ahabereye iri sanganya bareba ibyononekaye.
Kugeza ubu nta muntu bizwi ko yishwe n’iyi nkongi gusa ibyangiritse ni byinshi cyane nk’uko umunyamakuru wigenga ukorana na BBC dukesha iyi nkuru wahageze, abivuga.
Marick Ndayiragije utuye kuri 15ème Avenue mu Buyenzi yabwiye BBC mu butumwa bwanditse ko mu gitondo kuri uyu wa mbere “ata muriro uhari”, ko “hose bahazimije”.
Uyu muriro wadutse ahagana saa mbili z’ijoro ku cyumweru wangije ibintu kugeza ubu bitaramenyekana neza agaciro.
Ndayiragije avuga ko ahahiye no hafi yaho hafi yaho hafunzwe kugeza ubu.
City Market ni ryo soko ubu rinini muri uyu murwa mukuru w'ubukungu, riri mu masoko yimukiyemo abacuruzi bahoze mu isoko rikuru rya Bujumbura ryatwitswe n’inkongi y’umuriro ikomeye mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.
Icyo gihe ibintu by’agaciro ka miliyari zirenga 100 z’amarundi byarahiye kandi abantu barenga 3,000 bahacururizaga babuze ibyabo, nk’uko abategetsi babitangaje. Iryo soko n’ubu ntabwo ryabashije gusanwa.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



