Burera: Basabwe kugendera kure icyahungabanya ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda

Dec 11, 2025 - 18:10
Burera: Basabwe kugendera kure icyahungabanya ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda

Umuyobozi w'Akarere ka Burera ho mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, Mukamana Soline, yasabye abaturage kwirinda no kurwanya icyabangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Mukamana yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu Kagali ka Rwasa mu Murenge wa Gahunga, muri gahunda ya “Duhari ku Bwanyu”.

Mu butumwa yagejeje kuri aba baturage ndetse n'ab'Akarere ka Burera muri rusange, Mukamana yagize ati:Mbere y’umwaduko w’Abazungu, Abanyarwanda bari bashyize hamwe biyumva nk’Abenegihugu bahuje umuco kandi bavuga ururimi rumwe rw'Ikinyarwanda”.

Yunzemo ati:“Bagabiranaga Inka, bagashyingirana kandi bagatabarana. Abatutsi, Abahutu n’Abatwa byari ibyiciro bishingiye ku rwego rw’imibereho. Abakoloni bageze mu Rwanda, basanze Abanyarwanda bashyize hamwe bitaborohera kubameneramo, bigira inama yo kubabibamo urwango n’amacakubiri bagendeye kuri ibyo byiciro bishingiye ku mibereho, bigisha ko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa batakomotse ahantu hamwe”.

Yakomeje agira ati:“Uku gusenyuka k’ubumwe bw’Abanyarwanda byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mwaka wa 1994.

Ashingiye kuri iki kiganiro yari amaze kubaha, Meya Mukamana yasabye abatuye Akarere ka Burera kwirinda no kurwanya icyo ari cyo cyose cyabangamira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda cyane ko ariyo sano muzi ihuza Abanyarwanda.

Yabibukije kandi turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya ryayo.

Yaboneyeho gusaba abakuru gutoza abana kurangwa n’urukundo, ubumwe, ubutwari, gukunda umurimo, gukura barangwa n’umuco wo guharanira kwigira hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo binyuranye no gukunda Igihugu nk’ishingiro ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, iry’Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange.

Mu bihe bitandukanye, Akarere ka Burera kateguye amahugurwa yateguriwe Abarimu bigisha Isomo ry'amateka mu mashuri, hagamijwe kunoza imyigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushimangira ubumwe mu rubyiruko n’abanyeshuri.

Akarere kavuga ko bikorwa hagamijwe kwirinda ko amateka ya Jenoside yakoreewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yakongera kwisubiramo ndetse no gushyira imbere ubwiyunge n’iterambere.

Amafoto

ImageMeya Mukamana, yasabye abaturage b'Akarere ka Burera gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1
Habimana jean Paul Theupdate journalist