Amafoto: Nkombo FC yamuritse Imyambaro yakuruye amarangamutima y'abakunzi ba ruhago

Oct 26, 2025 - 17:05
Amafoto: Nkombo FC yamuritse Imyambaro yakuruye amarangamutima y'abakunzi ba ruhago

Ikipe ya Nkombi FC, yashingiwe ku Kirwa cya Nkombo ho mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'i Burengerazuba bw'u Rwanda, yashyize hanze Imyenda (Kits) izakoresha mu Mwaka w'imikino w'i 2025-26.

Iyi Myenda yamuritswe tariki ya 25 Ukwakira (10), yakuruye amarangamutima y'abakunzi ba ruhago mu Rwanda, cyane ko ari gake Ikipe ikina mu kiciro cya kabiri, ikora igikorwa nk'iki.

Mu mikino bazajya bakira, bazambara ibara ry’Icyatsi cyerurutse, mu gihe ibara ry’Umweru riziganza mu Myambaro bazakinana basuye. 

Nkombo FC yashinzwe na Marchal Ujeku, rwiyemezamirimo ubifata no kuba Umuhanzi (Umuririmbyi).

Iyi kipe yakinirira imikino ku Kibuga cya Ruyenzi, yatangiye Shampiyona yisengerera Vision Jeunesse Nouvelle FC, ku ntsinzi y'ibitego 2-0, mu mukino wakinwe tariki ya 11 Ukwakira (10) 2025.

    Marchal Ujeku, umuyobozi wa Nkombo FC, avuga ko intego bafite ari ukuzakina muri Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Mu rwego rwo guteza imbere Ikirwa cya Nkombo, Marchal avuga ko ateganya kuzahubaka Sitade, bityo abaturage bazishimira kureba Ikipe yabo, bicaye n'ahantu habashimishije.

    Amafoto

    What's Your Reaction?

    Like Like 0
    Dislike Dislike 0
    Love Love 0
    Funny Funny 0
    Angry Angry 0
    Sad Sad 0
    Wow Wow 0