Abantu babyibushye bashyizwe ku rutonde rw'abatemerewe kujya muri USA
Mu gihe umubyibuho ukabije ukomeje kwiyongera mu batuye Isi, Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), zatangaje ko abantu bafite Umubyibuho ukabije batemerewe gukandangira muri iki gihugu.
Umubyibuho ukakibije ukomeje kuba ikibazo gihangayikishije inzego z’ubuzima n’ubukungu, kuko gifatwa nk’indwara ishobora guteza izindi zidakira zirimo “Umutima, Diyabete n’umuvuduko w’Amaraso”.
Mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, aherutse gusaba ko Umubyibuho ukabije ukwiye kuzajya urebwaho nk’imwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu adahabwa Visa.
Rubio asobanura ko Umubyibuho ukabije [Obesity], iyo utitaweho neza utera ndwara nyinshi, bityo uwuyifite ashobora kuba umutwaro ku gihugu by’umwihariko mu bijyanye n’ubuvuzi.
Akomeza avuga ko ubu buvuzi bushobora no kugera ku rwego rwo gutwara Amafaranga menshi aturuka mu misoro y’Abanyamerika.
Umuvugizi w'Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika [White House] Anna Kelly, yavuze ko iki cyemezo kizaba kiri mu murongo wo kugabanya amafaranga Leta ishora mu kwita ku bantu bafite indwara zidakira cyangwa abakeneye ubuvuzi buhoraho.
Ati:“Mu myaka ijana ishize, itegeko ryo kwima VISA abantu bafite bashobora kuba umutwaro ku gihugu ryari riahri. Perezida Trump ashobora kongera kurirebaho, hagamijwe gushyira imbere umutekano n’ubuzima bw’abaturage ba Amerika.”
Uretse Umubyibuho ukoabije, Kelly yavuze ko abashinzwe gutanga VISA, bagomba no kwitondera ibipimo by’indwara nk’iz’Umutima, Kanseri, Diyabete n’izindi ndwara zikomeye.
Ni mu gihe abavuga rumwe n'ibi byemezo, bavuga ko bijyanye no gushyigikira gahunda ya Perezida Trump yo kugabanya abimukira batemewe n’amategeko.
Muri iyi gahunda, Trump ateganya gusubiza mu bihugu byabo abantu bagera kuri Miliyoni buri Mwaka.
Imibare igaragaza ko mu 2023 abimukira batemewe babaga muri USA bari Miliyoni 14, ndetse buri Mwaka abasaga ibihumbi 500 binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
N'ubwo Amerika ikomeje kwitwaza umubyibuho mu rwego rwo kugabanya abinjira mu gihugu, ari na kimwe mu bihugu byugarijwe cyane n’iki kibazo.
Ubushakashatsi buheruka bwo mu rwego mpuzamahanga bwerekana ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ari kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abantu bafite umubyibuho ukabije.
Mu 2021, abantu bagera kuri 172 Miliyoni bari bafite ibiro birengeje cyangwa bari mu mubyibuho ukabije.
Iki gihugu kiboneka ku isonga mu birego by’imirire mibi, ubuzima butagira imyitozo ihagije, n’uburyo bw’ubuzima bushingiye ku mirimo myinshi yicarana bihora bitera umubyibuho.
Ikindi gihugu kigaragaramo cyane iki kibazo ni Ubushinwa nabwo bufite ingorane ikomeye y’abaturage bakeya cyane bagenda biyongera mu mubyibuho ukabije.
Abantu bakuru bagera kuri 402 miliyoni bafite ibiro birengeje cyangwa bari mu mubyibuho ukabije.
Impinduka mu mibereho y’abaturage, imirire yihuta n’akazi kenshi katagisaba imbaraga ni bimwe mu bituma icyo kibazo cyiyongera buri mwaka.
Ubuhinde nabwo bufite umubare munini w’abafite umubyibuho ukabije.
Mu 2021, hari abagera kuri 180 miliyoni bafite ibiro birengeje cyangwa bari mu mubyibuho ukabije.
Abahanga bemeza ko iki kibazo gishobora kwiyongera mu myaka iri imbere bitewe n’imibereho mishya y’ubusabane mu Mijyi ndetse n’imirire itari myiza.
Marco, yavuze ko Umubyibuho ukabije ushobora kubuza VISA abashaka kujya muri USA.
What's Your Reaction?
Like
3
Dislike
1
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
2
Wow
1



