30 babaga muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko bategerejwe i Kinshasa

Apr 15, 2026 - 07:08
30 babaga muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko bategerejwe i Kinshasa

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo), igiye kwakira abantu 30 birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kuyijyamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aya makuru yemejwe n’Ibiro ntaramakuru bya Amerika (Reuters), ivuga ko yabihamirijwe na bamwe mu bayobozi ba Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu gihe izaba imaze kubakira, izabaye yunze mu ry’ibindi bihugu byo k’Umugabane w’Afurika birimo ‘Ghana, Eswatini, u Rwanda n’ibindi…’

Reuters ikomeza ivuga ko abirukanywe bokomoka mu bihugu byo muri Amerika yo hagati n’iy’Epfo nk’uko yabihamirijwe na Leta.

Gushyira mu bikorwa uku kohereza aba bantu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bikubiye mu masezerano Ibihugu byombi byasinyanye mu ntangiriro z’Ukwezi gushiza kwa Werurwe (3) 2026.

N’ubwo Kinshasa na Washington zayashyizeho umukono, abatavuga rumwe na Kinshasa, bavuga ko atesha agaciro abirukanwa, kandi Leta ifite ibindi bibazo byinshi biyireba mbere yo gukemura ibya Amerika.

Aya makuru, ahuriranye n’umuhate wa Amerika mu kurangiza intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho intumwa zayo ziri mu bayoboye ibiganiro birimo guhuza M23 na Kinshasa, ibiganiro biri kubera mu Mujyi wa Montreux mu Busiwisi.

Biteganyijwe ko abirukanwe na Amerika bagera i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu, aho bazacumbikirwa muri Hoteli iri hafi y’Ikibuga cy’Indege.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 1
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist