Amagare: Movistar mu makipe 18 ategerejwe muri Tour du Rwanda 2026

Dec 15, 2025 - 11:13
Amagare: Movistar mu makipe 18 ategerejwe muri Tour du Rwanda 2026

Mu gihe Isiganwa mpuzamahanga ry’umukino w’Amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda rigiye gukinwa ku nshuro ya 18, amwe mu makipe yamaze gutangaza kuzayitabira.

Tour du Rwanda yo ku nshuro ya 18, iteganyijwe hagati ya tariki 22 Gashyantare (2) 2026 kugeza ku ya 01 Werurwe (3) 2026.

Imwe mu makipe yamaze kwemeza ko azitabira iyo Tour du Rwanda, ni “Movistar” yo mu gihugu cya Esipanye.

Movistar n’imwe mu makipe y’ibigugu mu mukino w’Amagare ku Isi, by’umwihariko mu gihugu cya Esipanye.

Ukwitabira kwayo, kwahamijwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Tour du Rwanda, Hubert Nkurayija.

Mu kiganiro na The Newtimes, Nkurayija yagize ati:”Movistar n’imwe mu makipe akomeye tuzaba dufite. Turizeza abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku Magare ko kuri iyi nshuro bazaryoherwa kurushaho. Buri mwaka, iri siganwa rikura kurushaho, kandi tuzakomeza gurisigasira”

Movistar yashinzwe mu 1980, itangira yitwa Reynolds, nyuma yitwa Banesto.

Nyuma yo kwigaragaza nk’Ikipe y’Igihangange, kuri ubu, Movistar iterwa inkunga na Sosiyete y’Itumanaho muri Esipanye, ya Telefónica.

Impande zombi zifitanye amasezerano azageza mu Mwaka w’i 2019.

Bamwe mu bakinnyi bo guhanga amaso bagize iyi Kipe, barimo; Abanya-Colombia Nairo Alexánder Quintana Rojas na Fernando Gaviria Rendón ndetse n’Umunya-Esipanye Enric Mas Nicolau,

Uretse ibi bihangange, Movistar kandi yanyuzemo abanda bakinnyi bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku Magare, barimo Umunya-Ecuador, Richard Carapaz.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0