Aimable Karasira yitabye Imana

May 7, 2026 - 08:24
Aimable Karasira yitabye Imana

Mu gihe yari yaraye iarangije iguhano cy’Imyaka 5 yari yarakaniwe n’urukiko ndetse hari n’amakuru ko yiteguraga kuva mu Igororero rye Nyarugenge yari afungiye, Aimable Karasira Uzaramba yapfuye.

Amakuru y’urupfu rwe, yemejwe n’Urwego rw’Igihugu cy’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).

Mu itangazo rivuga iby’urupfu rwa Karasira ryanyujijwe ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter ya RCS, THEUPDATE yabonye, rigira riti:“Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rurabikira Umuryango wa Uzaramba Aimable Karasira, witabye Imana mu Bitaro bya Nyarugenge”.

Rikomeza rigira riti:“Yajyanywe kuri ibi Bitaro, nyuma yo gufatwa anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganywe, cyagenwe na Muganga”.

Iri tangazo risoza rigira riti:“RCS itegereje raporo y’abaganga, ku cyateye uru rupfu”.

Karasira Uzaramba Aimable, wari uzwi nka “Prof Nigga”, ni umwe mu bantu bagiye bavugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu nkiko z’u Rwanda kuva yatabwa muri yombi muri Gicurasi (5) 2021.

Yafashwe nyuma y’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube, aho ubushinjacyaha bwavugaga ko byari birimo amagambo akwirakwiza amacakubiri, ahakana ndetse anaha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yari amaze igihe akoresha urubuga rwa YouTube atanga ibitekerezo ku miyoborere, amateka n’ibibazo bya politiki n’imibereho mu gihugu.

Bimwe mu biganiro bye, byatangiye kwamaganwa bivugwa ko birenga imbibi z’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha byinshi birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha Jenoside ishingiro, gukwirakwiza amacakubiri, guteza imvururu muri rubanda, gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke ndetse no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Bwavugaga ko ibi byaha yabikoreye mu biganiro yanyuzaga kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Karasira yafungiwe muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Urubanza rwe rwagiye rutinda kubera impamvu zitandukanye zirimo guhindura abanyamategeko bamwunganira, ibibazo by’uburwayi yavugaga ko afite ndetse n’impaka ku mitungo ye yari yarafatiriwe.

Mu iburanisha ryakurikiye nyuma yo gutabwa muri yombi, yakomeje kuvuga ko amagambo yavuze yari ibitekerezo bye bwite kandi atari agamije guhakana Jenoside cyangwa guteza amacakubiri.

Mu bihe bitandukanye, yasabye imbabazi abantu baba barakomerekejwe n’amagambo ye, avuga ko atigeze agira umugambi wo kubiba urwango mu Banyarwanda.

Muri Nyakanga 2025, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 30 n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 130 Frw, buvuga ko ibyaha yakoze bifite uburemere bukomeye.

Bwanavuze ko hari amafaranga atashoboye gusobanura inkomoko yayo ndetse hakekwa ko yaba yaraturutse ku bantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru urugereko rwihariye i Nyanza rwafashe icyemezo cya nyuma, rumukatira imyaka itanu y’igifungo nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukurura amacakubiri gusa.

Rumugira umwere ku byaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha Jenoside ishingiro, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Urukiko rwategetse kandi ko imitungo ye yari yarafatiriwe irekurwa.

Icyo gihe, kubera ko yari amaze imyaka ine afunzwe by’agateganyo kuva mu 2021, byavuzwe ko yari asigaje igihe gito kugira ngo arangize igihano cye.

Nyuma y’icyo cyemezo, Ubushinjacyaha bwahise butangaza ko butanyuzwe n’imikirize y’urubanza maze bujuririra icyemezo cy’urukiko, bugaragaza ko bwifuzaga ko ahamwa n’ibindi byaha yari akurikiranyweho.

Amafoto

ImageItangazo rya RCS ribika urupfu rwa Uzaramba Aimable Karasira

Abaganga: Impirimbanyi Aimable Karasira Afite Uburwayi bwo mu MutweUzaramba Aimable Karasira yitabye Imana nyuma yo gusoza igihano cy’imyaka itanu yari yarakatiwe.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0