World Vision yiyemeje kugabanya igwingira ry’abana mu Karere ka Gicumbi
Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta (NGO) ukora ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere by’umwihariko ibigamije gufasha abana, imiryango ikennye n’abaturage bafite ibibazo, wiyemeje gufasha Akarere ka Gicumbi kugabanya igwingira ry’abana.
Impande zombi zabihamije kuri uyu wa 05 Werurwe (3) 2026, nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati ya World Vision n’Akarere ka Gicumbi.
Mu isinywa ry’aya masezerano, Akarere ka Gicumbi kari gahagarariwe na Meya Nzabonimpa Emmanuel, mu gihe World Vision yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo mu Rwanda, Pauline Okumu.
Iri gwingira rizarwanywa binyuze muri gahunda ya Professional Umuganda.
Professional Umuganda ni gahunda igamije kurandura burundu imirire mibi binyuze mu bufatanye bw’inzego zose n’abaturage.
Imibare igaragaza ko 38.8% by’abana bo mu Karere ka Gicumbi bafite ikibazo cy’igwingira.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko ubufatanye n’inzego zitandukanye ari imwe mu ngamba zo kurandura burundu imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Nzabonimpa yagaragarije Pauline ko igwingira atari ikibazo cy’ubuzima gusa, ahubwo ari imbogamizi ikomeye ku iterambere rirambye ry’Akarere ka Gicumbi.
Yashimye uruhare rwa World Vision mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ariko anagaragaza ko urugendo rukiri rurerure.
Ati:“38.8% by’abana bafite igwingira, ni ikimenyetso cy’uko tugomba kongera imbaraga. Turifuza ubufatanye burenze inkunga zisanzwe, tugakorana mu buryo burambye, bwibanda ku mpinduka z’igihe kirekire.”
Agaruka ku mpamvu igwingira rikigaragara, Nzabonimpa yavuze ko imyumvire itaranozwa ku mirire iboneye, imiterere y’ubukungu bw’imiryango imwe n’imwe, ndetse n’imikoreshereze ituzuye y’ibiribwa biboneka muri aka Karere, ari imwe mu mpamvu iritera.
Ku ruhande rwa World Vision, Pauline Okumu yagaragaje ko bemeye ubusabe bw’Akarere, anemeza ko muri uku kwezi kwa Werurwe (3), itsinda rya tekiniki rizasura Gicumbi bakaganira ku mikorere n'imikoranire.
Ati:“Tuzakorana n’itsinda ry’Akarere mu gusesengura neza ikibazo, tugene ibikorwa byibanda ku mpamvu nyamukuru z’igwingira, kandi dushyireho gahunda ifatika yo gushyira mu bikorwa Professional Umuganda mu rwego rwo kugabanya no kurandura iki kibazo.”
Kugeza ubu, Akarere ka Gicumbi gahamya ko kurandura igwingira bidashoboka mu magambo gusa, ahubwo bisaba ibikorwa bifatika, ubufatanye buhoraho n’imiyoborere ishingiye ku kugira intego zisobanutse.
Nyuma yo gushingwa n’Umunyamerika Bob Pierce mu 1950, World Vision ikorera mu bihugu birenga 100 ku Isi birimo n’uRwanda.
Mu Rwanda, ikorana na Leta n’imiryango y’abaturage mu guteza imbere imibereho myiza y’abana n’imiryango yabo.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



