Volleyball: REG VC yegukanye ‘Tournoi Mémorial Kayumba’ itsinze Gisagara kuri Finale (Amafoto)
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), REG Volleyball Club yegukanye Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel raykinwaga ku nshuro ya 16.
Kuri iki Cyumweru, REG VC yegukanye ri rushanwa itsinze Ikipe y’Akarere ka Gisagara, Gisagara VC ku mukino wa nyuma, amaseti 3-1 (25-14 ,25-20, 24-26, 25-21).
Padiri Kayumba yayoboye Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) Indatwa n’Inkesha, kuva mu 1995 kugeza mu 2009 ubwo yitabaga Imana azize uburwayi.
Mu gihe REG VC yishimiraga kwegukana igikombe icyambuye Gisagara VC yari igifite ubwo iri rushanwa ryakinwaga umwaka ushize ku nshuro ya 15, Ikipe ya Kaminuza ya East Africa University of Rwanda (EAUR), EAUR VC yishimiraga kwegukana umwanya wa gatatu, itsinze Kaminuza ya Kepler, Kepler VC amaseti 3-1.
Mu kiciro cy’amakipe ya za Kaminuza (Versity League), Kinyinya VC yegukanye igikombe itsinze Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye), amaseti 3-0 (21-25,22-25, 15-25), mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Win Star VC itsinze Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (UR Busogo), amaseti 3-2.
Mu kiciro cy’ingimbi, Ikipe Umutara Polytechnique yegukanye igikombe itsinze iy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Nyanza, Nyanza TSS VC amaseti 3-1 (25-12, 28-26, 16-25, 25-16), mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na GSOB itsinze Seminari ntoya ya Butare (PSVF), amaseti 3-0.
Mu bakanyujijeho, Ikipe ya Kinyinya VC yegukanye igikombe itsinze Umucyo VC amaseti 3-0, mu gihe Indatwa VC yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Rusizi VC amaseti 3-0.
Mu kiciro kibanza cy’Amashuri yisumbuye, Ikipe ya Regina Pacis VC yegukanye igikombe itsinze GSOB VC amaseti 3-2 (14- 25, 25-19, 25-20, 18-25, 15- 11), mu gihe Nyaruguru VC yatwaye umwanya wa gatatu itsinze PSVF VC amaseti 3-0.
Mu gihe mu kiciro cy’abakanyujijeho, Ikipe ya Kinyinya Veterans VC yegukanye igikombe itsinze Umucyo VC amaseti 3-0 (21-25, 17-25, 15-25).
Uretse imikino ya Volleyball, hanakinwe imikino yo Koga (Swimming).
Muri iyi mikino, abakinnyi barushanyijwe mu Nyogo zitandukanye, zirimo ‘Breast Stroke’ muri metero 50 mu kiciro cy’abagore n’abagabo ndetse na ‘Free Style’ metero 50.
Mu Nyogo ya Breast Stroke mu kiciro cy’abagore, Nyiramugisha Vanessa wiga muri Groupe Scolaire Butare Catholic yahize abanda akoresheje amasegonda 57 n’iby’ijana 68.
Mu kiciro cy’abagabo, Nyumbayire Eddy wa GSOB niwe wahize abandi akoresheje amasegonda 46 n’iby’ijana 54.
Mu Nyogo ya Free Style, mu kiciro cy’abagore, Nyiramugisha Vanessa wiga muri Groupe Scolaire Butare Catholic, yahize abandi akoresheje amasegonda 52 n’iby’ijana 66.
Mu gihe mu bagabo, Nkusi Yvan wiga muri GSOB, yahize abandi akoresheje amasegonda 40 n’iby’ijana 49.
Uretse imikino ya Volleyball n’iyo Koga, hanakinwe Imikino y’Igisoro ndetse n’iyo kurushanwa mu gutwara Igare.
Nyuma yo gusoza iyi mikino, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB), Padiri Charles Hakizimana, yagize ati:“Ishuri ryacu ritanga uburezi bugamije gufasha abana kuzibeshaho mu myaka iri imbere, haba mu bumenyi n’uburere ndetse n’impano yifitemo zidasigaye inyuma. Hakinwe Imikino myinshi irimo ‘Volleyball, Igisoro, Koga ndetse n’Amagare’, kandi mwabonye ko byose byagenze neza”.
Yasoje agira ati:“Turashimira amakipe yitabiriye, kandi turizeza ko Umwaka utaha, iri rushanwa rizaba riryoshye kurushaho”.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



