Umukozi wa COMINYA yishwe n’Umuriro w’Amashanyarazi ari mu Kirombe

Harerimana Wellars wo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda, yishwe n'Umuriro w'Amashanyarazi.
Uyu wari umukozi wa Kampani ya COMINYA ikora ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro, yitabye Imana kuri uyu wa 16 Kamena [6] 2025.
Amakuru y'urupfu rwe, yemeza ko ubwo yari mu kazi k'ubucukuzi, yakoze ku ntsinga zarimo umuriro ugahita umufata, agahita ahasiga ubuzima.
Akomoza kuri iyi mpanuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabacuzi, mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru Umuseke, yagize ati:”Aya makuru twayamenye mu Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Nyakwigendera yakubiswe n'Umuriro ari mu Kirombe, ahita apfa. Kompani ya COMINYA yakoreraga, yakoraga mu buryo bwemewe n'amategeko, ndetse n'abakozi bayikorera bafatirwa Ubwishingizi”.
”Nyuma yo kumenya aya makuru, twayamenyesheje Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza [RIB], kugira ngo ikore iperereza ry'icyamwishe, mbere y'uko ashyingurwa”.
Kugeza ubu, umuyobozi w'iyi Kompani, arafunzwe bitewe n'ibyaha bitandukanye akurikiranyweho, nk'uko Ikinyamakuru Umuseke kibivuga.
Biteganyijwe ko Harerimana Wellars ashyingurwa mu Murenge wa Kabacuzi mu Kagali ka Kabyimba, ho mu Mudugudu wa Kinogi.
What's Your Reaction?






