Rwanda: Dr. Emmanuel Semwaga yafunzwe by’agateganyo

May 27, 2026 - 11:47
Rwanda: Dr. Emmanuel Semwaga yafunzwe by’agateganyo

Dr. Emmanuel Semwaga yakatiye gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranweho bifitanye isano n’akazi k’ubuvuzi akora nk’uko amakuru dukesha Ikinyamakuru cy’Abongereza (BBC) abivuga.

Semwaga yakatiwe mu rubanza rwasomewe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gisurasi (6) 2026.

Uyu muganga ukora muri bimwe mu Bitaro byigenga byo mu Mujyi wa Kigali, amaze ibyumweru afunze akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibijyanye no gufasha ababuze urubyaro kubona abana.

Urubanza ku ifungwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo rw’uyu muganga uri mu bakomeye cyane mu Rwanda, igice cyarwo cyabereye mu muhezo.

Ibyaha aregwa bishingiye ku kazi akorera kuri bimwe mu Bitaro byigenga i Kigali ko gufasha abataragize amahirwe yo gutera inda no gusama mu buryo busanzwe.

Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru cyavuze ko cyabajije urwego rw’inkiko ibirambuye ku byaha akekwaho, ariko ntibasubiza kugeza ubwo inkuru yakorwaga.

Dr Emmanuel Semwaga ni umuganga wita ku ndwara z’abagore, w’inzobere mu bijyanye no gusama no kubyaza, by’umwihariko gufasha ‘Couples’ zabuze urubyaro.

Semwaga afite izina rikomeye muri iki cyiciro nk’umwe mu baganga mbarwa mu Rwanda bafasha ababuze imbyaro kuzibona hakoreshejwe uburyo bugezweho burimo IVF no gufasha abifuza ababatwitira no kubakurikirana (Surrogacy).

Undi muganga umwe w’inzobere muri ubu buvuzi akorera Ibitaro bya Leta, mu gihe Semwaga akora mu byigenga.

Yamenyekanye ahanini nka muganga w’indwara z’abagore no kubyaza (Gynecologist/Gynécologue) ku Bitaro bya La Croix du Sud i Remera mu Mujyi wa Kigali, mbere yo kujya mu bindi byigenga, aho yarushijeho kubaka izina mu bijyanye no gufasha ababuze urubyaro mu buryo busanzwe.

Amakuru ava ku Bitaro akoraho, avuga ko ashobora kwakira abamugana bagera kuri 50 ku munsi umwe, biganjemo abacyeneye ziriya serivisi zo kubona urubyaro.

Mu Rwanda, itegeko rireba serivisi z’ubuvuzi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu, ryasohotse muri Nzeri (9) umwaka ushize, ririmo ingingo zemerera abantu bujuje ibisabwa gutwitira abandi, gutanga no kwakira intanga z’abandi, amasezerano abigenga, ibibujijwe n’ibyemewe n’ibindi.

Ibyaha Dr. Semwaga aregwa bishingiye kuri izi serivisi, nk’uko umwe mu bakurikiranye urubanza rwe igihe rwaburanishijwe mu ruhame yabitangarije Ikinyamakuru BBC.

Ifungwa rye mu byumweru bibiri bishize, ni inkuru yavuzwe cyane mu miryango myinshi y’Abanyarwanda bamuzi no kuri zimwe mu mbuga zihuza abantu.

Icyemezo cy’urukiko cyo ku wa kabiri gisobanuye ko ajya gufungirwa muri Gereza ya Kigali i Mageragere, agakomeza kuburana afunzwe.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 1
Sad Sad 1
Wow Wow 0