Perezida Kagame yatanze Ipeti rya 'Sous – Lieutenant' ku Bofisiye bato 1,029
Kuri uyu wa 03 Ukwakira [10] 2025, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul, yayoboye Umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z'u Rwanda [RDF], Abosofiye bato 1,029 barimo na Brian Kagame. Muri aba Bofisiye bato, barimo abakobwa 117.
Uyu Muhango wabereye mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda, i Gako mu Karere ka Bugesera, wahuye n'Isabukuru y'Imyaka 25, iri Shuri ribamaze ritangirwamo Amahugurwa y'Abofisiye bato bibjira mu Ngabo z'u Rwanda.
Ni umuhango kandi witabiriwe n'Abayobozi bakuru muri RDF, abo mu zindi nzego z'umutekano, iza Leta n'iz'abikorera.
Ba ofisiye binjiye muri RDF, biyerekanye mu buryo bwihariye binyuze mu gushushanya imibare ifite ibisobanuro bitandukanye.
Baserutse bagaragaza icyiciro cya 12 cy'abanyeshuri basoje uyu munsi ndetse n'umubare w'ibyiciro byasoje mbere.
Banditse umubare wa 2000, ugaragaza igihe icyiciro cya mbere cya ba Ofisiye cyasoje muri iri shuri.
Bananditse kandi umubare 2025, nk'Umwaka basojemo amasomo ndetse n'umubare 25 nk'Imyaka ishize Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritangiye gutanga ubumenyi mu bya Gisirikare.
Muri uyu Muhango, Abanyeshuri bahize abandi mu masomo bamaze igihe bigira mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'u Rwanda riri i Gako, babishimiwe na Perezida Kagame.
Nk'Umunyeshuri wahize abandi, Emmanuel Kayitare, yambitswe Umudali na Perezida Kagame, mbere y'uko we na bagenzi be barenga bahabwa Ipeti rya Sous-Lieutenant.
Kwambika Umudali Kayitare, byakurukiwe no kwinjiza mu Ngabo z'u Rwanda, Abofisiye 1,029.
Barahiriye kuzuza inshingano zirimo kurinda Igihugu, kudahemukira Repubulika y'u Rwanda no kubahiriza Itegeko Nshinga n'andi mategeko.
Ni indahiro yayobowe n'Umushinjacyaha Mukuru w'Urukiko rwa Gisirikare, Lt. Col. Charles Sumanyi.
Mu butumwa yahaye Abofisiye bato binjiye mu Ngabo z'u Rwanda, Perezida Kagame yagize ati:“Nagira ngo nshimire buri wese muri mwe ku bw'umurava n'ubushake mwagaragaje mu myitozo ikomeye mwanyuzemo”.
Yunzemo ati:“Ndashimira ibihugu by’inshuti z’u Rwanda byafatanyije mu guha abasirikare bashya uburezi n’amahugurwa. Ubufatanye nk’ubu ntibufasha gusa mu kubaka ingabo zikomeye, ahubwo bunagaragaza ubucuti butuma ibihugu bikomeza gutera intambwe bigana imbere.”
Perezida Kagame yasabye kandi Abofisiye bashya bato binjiye mu Ngabo z'u Rwanda, kuzarangwa n'Ikinyabupfura no kwirinda Ingeso mbi zirimo Ubusinzi, ndetse no kuzakora ibishoboka byose, Amahoro Igihugu gifite, akarushaho gusigasirwa.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



