Nyamagabe: Niyomwungeri yatangije Sisitemu ‘Mbaza’, asaba abaturage kwita ku mibereho

May 6, 2026 - 08:27
Nyamagabe: Niyomwungeri yatangije Sisitemu ‘Mbaza’, asaba abaturage kwita ku mibereho

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, bashyiriweho Sisitemu y’Ikoranabuhanga hagamijwe kuborohereza uburyo batanga amakuru ku bibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi ndetse no kubikurikirana.

Iyi Sisitemu yiswe ‘Mbaza’, yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’aka Karere, Hildebrand Niyomwungeri, mu Nteko rusanga y’abaturage yakorewe mu Kagali ka Rususa ho mu Murenge wa Kamegeri.

Nyuma yo kuyitangiza ku mugaragaro, Niyomwungeri yasobanuriye abitabiriye iyi Nteko rusange ko igamije kwihutisha ihererekanyamakuru hagati yabo n’inzego z’ubuyobozi, bityo ibibazo, ibitekerezo cyangwa inyunganizi bafite bikagera ku buyobozi mu buryo bwihuse kandi bigahita bihabwa umurongo bidasabye ko umuturage asiragira.

Ati:“Gukoresha ‘Mbaza’ biroroshye. Buri wese ashobora kwifashisha Telefone ngendanwa ye mu kuyikoresha. Kuyifashisha, bizatuma ibibazo muhura nabyo buri munsi bigera ku nzego zibishinzwe vuba kandi bikemuke mu buryo bwihuse”.

Uretse gutangiza Sisitemu ‘Mbaza’ ndetse no gusobanurira abaturage akamaro kayo, Niyomwungeri yaboneyeho kwibutsa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ‘Mituweli’ hagamijwe kubona serivisi z’ubuvuzi nta nkomyi.

Yanaboneyeho kubasaba gukosora amakuru yabo ari muri sisitemu ya Imibereho, cyane ku bagaragaraho amakuru adahuye n’imibereho yabo ya nyayo, kugira ngo ubufasha n’igenamigambi bishingire ku makuru nyakuri.

Abaturage bitabiriye iyi nteko bashimiye ubuyobozi bw’Akarere ku bw’iyi Sisitemu bashyiriweho, banizeza ubuyobozi kuzayikoresha neza.

Amafoto

May be an image of one or more peopleHildebrand Niyomwungeri yasabye abaturage gukoresha Sisitemu ‘Mbaza’ kuko izageza ibibazo byabo mu buyobozi mu buryo bwihuse

May be an image of one or more peopleAbatuye Akarere ka Nyamagabe bashimiye ubuyobozi bwabashyiriyeho iyi Sisitemu, bavuga ko ari amahirwe yo gukemurirwa ibibazo mu buryo bwihuse.

May be an image of one or more people and text

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people and text

May be an image of one or more people and grass

May be an image of one or more people and grass

May be an image of one or more people, people studying and text

May be an image of one or more people and people studying

May be an image of one or more people and people studying

May be an image of one or more people and people studying

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people and crowd

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people and text

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people and text

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people and text

May be an image of one or more people and text

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0