Mobile App ya “Umwalimu SACCO” yajyanishijwe n'ibyifuzo by'Abanyamuryango 

Oct 27, 2025 - 20:35
Mobile App ya “Umwalimu SACCO” yajyanishijwe n'ibyifuzo by'Abanyamuryango 

Mu rwego rwo kunoza Serivise z’imari no kworohereza Abanyamuryango bayo, Koperative y'Abarimu yo kubitsa no kugurizanya Umwarimu Sacco”, yavuguruye uburyo bw'Ikoranabuhanga Mobile Application”, yari isanzwe ikoreshwa.

Ubu buryo buvuguruye, bwitezweho kuzafasha Abanyamuryango kubona Serivise zitandukanye batavuye aho bari.

Aya mavugurura yishimiwe cyane n’Abanyamuryango (Abarimu) ndetse n’abandi bakoresha Serivise zayo.

Mubishimiye aya mavugurura, harimo Umwarimukazi wo mu Karere ka Musanze waganiriye na THEUPDATE, utishimiye ko amazina ye ajya mu Itangazamakuru.

Yagize ati:“Mbere byadusabaga kujya ku Biro bya Umwalimu SACCO kugira ngo tubone Serivise zijyane n’ibyakorewe kuri Konti zacu, ibizwi nka (Historique) mu ndimi z’amahanga. Ariko kuri ubu, byose tugiye kuzajya tubikora aho tuzaba turi hose. Ni intambwe ikomeye Koperative yacu yateye”.

Kuva Mobile App bwatangira gukoreshwa, bworohereza Abanyamuryango b’iyi koperative kugabanya Amafaranga bakatwa mu gihe bakoresheje uburyo bwa USSD buzwi nk’Akanyenyeri, kuko bakatwa Igiceri cy’Amafaranga 20 y’u Rwanda.

Umwalimu SACCO (Savings and Credit Cooperative for Rwandan Teachers) ni Koperative yo kuzigama no kugurizanya y’Abarimu bo mu Rwanda, yashinzwe mu 2006 hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’Abarimu no kubafasha kubona Serivise z’imari ku buryo buboroheye.

Yashinzwe ku gitekerezo cya Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Yatangiranye no gufasha Abarimu kubona inguzanyo n’ubundi bufasha bw’Imari mu buryo buboroheye, cyane ko mbere benshi batabashaga kubona Serivise za Banki zisanzwe.

Igamije kandi gufasha Abarimu kugira umuco wo kuzigama, gutanga inguzanyo ku nyungu nto kugira ngo barusheho kwiteza imbere, kongera ubushobozi bw’imari n’ubukungu by’Abarimu no guteza imbere Uburezi binyuze mu gufasha Abarimu kugira ubuzima bwiza no gukora bafite icyizere.

Kugeza ubu, Umwalimu SACCO, ifite Abanyamuryango barenga Ibihumbi 100 mu gihugu hose.

    Mu Myaka ikabakaba 20 ishinzwe, yatanze inguzanyo zirenga Miliyari 200 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Yagize kandi uruhare mu kongera ubushobozi bw’Abarimu mu kubaka Amazu no kwiteza imbere mu Mishinga inyuranye y’Ubucuruzi.

    What's Your Reaction?

    Like Like 14
    Dislike Dislike 0
    Love Love 4
    Funny Funny 3
    Angry Angry 1
    Sad Sad 4
    Wow Wow 3