Igikombe cy’Intwari: Penaliti itavuzweho rumwe yafashije Police FC gusezerera Rayon Sports (Amafoto)
Igitego cyo kuri Penaliti cyatsinzwe na Lague Byiringiro, cyafashije Police FC kugera ku mukino wa nyuma w'irushanwa ry'igikombe cy'Intwari, isezereye Rayon Sports.
Umukino wahuje izi mpande zombi, wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Mutarama (1) 2026.
Iyi penaliti yatandukanyije Police na Rayon Sports, ntiyavuzweho n'abafana by'umwihariko aba Rayon Sports, cyane ko bavugaga ko mbere y'uko ikorwa, umukinnyi wa Rayon Sports yari yabanje gusunikwa.
Muri uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yari yatangije mu izamu Olivier Kwizera, mu gihe Emmanuel Nshimiyimana (Kabange), yari yambaye Igitambaro cya kapiteni.
Mu mutima w'ubwugariza, harimo Emery Bayisenge, Ramazani Tshimanga Tshilemi na Ben Aziz Dao.
Hagati mu kibuga, harimo Faustin Likaj Kitoko na Abedi Bigirimana, mu gihe Asman Ndikumana na Ngagne Fall basatiraga izamu.
Ku ruhande rwa Police FC, Ben Moussa, yari yabanje mu izamu Onesime Rukundo, mu gihe Eric Nsabimana (Zidane) yari kapiteni.
David Chimezie na Christian Ishimwe bari mu bwugarizi, Leonard Gakwaya na Simeon Iradukunda hagati mu kibuga, mu gihe Elijah Ani, Alain Kwitonda na Lague Byiringiro basatiraga izamu rya Rayon Sports.
Mu minota 20 gusa y'umukino, Police FC, yari imaze kugaragaza ibimenyetso byo kuza kwegukana uyu mukino.
Ku munota 16 gusa, Elijah Ani, yari atunguye Olivier Kwizera, ariko amubera ibamba.
Nyuma y'iminota 2 gusa, Elijah yongeye kwisanga wenyine na Kwizera, ariko n'ubundi biba iby'ubusa.
Rayon Sports yaje guhindukirana Police, itabarwa na Chimezie Eze, waje no kuva mu kibuga ku munota wa 34 kubera imvune. Chimezie yahise asimburwa na Ndayishimiye.
Amakipe yombi yakomeje guhatana, ariko igice cya mbere kirangira aguye miswi y'ubusa ku busa (0-0).
Igice cya kabiri cyatangiye Police FC ifite ubukaka, ndetse ku munota wa 54 ibona amahirwe yo kunyeganyeza inshundura, umupira watewe na Christian Ishimwe wongera gukurwamo na Kwizera Olivier.
Umunota wa 67 wabaye akabarore muri uyu mukino, nyuma y'uko Police FC ihawe penaliti itavuzweho rumwe.
Kuri uyu munota, Police FC yahawe kufura (Free Kick) ku ruhande rw'ibumoso rwa Rayon Sporo, Byiringiro Lague ayiconga neza mu izamu, abasifuzi bemeza ko Tshimanga yawugaruje akaboko.
Tshimanga yagaruye uyu mupira wajyaga mu izamu, mu gihe wari umaze kunyura ku bakinnyi bose barimo n'Umunyezamu wa Kwizera Olivier.
Mu gihe abafana ba Rayon Sports bari biteze ko hasifuwe ikosa Ani yari akoreye mu rubuga rw'amahina asunika umukinnyi wari ugiye kugarura umupira, baguye mu kantu, batera hejuru bavuga ko bibwe, ibi ndetse bikaba byanakozwe no mu bakinnyi.
Nyuma y'uko Lague afunguye amazamu, Ndikumana yabonye amahirwe yo kwishyura iki gitego ku mupira yari ahawe na Dao, ariko yirangaraho.
Iminota 90 isanzwe y'umukino irangiye, umusifuzi yongeyeho iminota 9, ashingiye ku mvune yari yagizwe na Kwizera ndetse n'ubu bushyamirane bwakurikiye kwemezwa kwa penaliti.
Muri iyi minota 9, ku wa 90+7, Ndikumana yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego, ariko n'ubundi ntiyamenya icyo yashakaga imbere y'izamu.
Nyuma yo kwegukana itsinzi, Police FC yasubiye ku mukino wa nyuma yari iriho mu Mwaka ushize, n'ubundi yari yahuyemo na APR FC.
Uyu mukino uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare (2) 2026, ukazakinirwa kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo.
APR FC bazisobanura, yageze kuri Finale ikuyemo AS Kigali ku ntsinzi y'ibitego 3-0, mu mukino waraye ukiniwe n'ubundi aha i Nyamirambo.
Umwaka ushize, APR FC yegukanye iki gikombe cyatangiwe gukinirwa mu 2018, itsinze Police FC kuri penaliti 4-2.
Umukino wa nyuma mu kiciro cy'abagore, uzahuza Rayon Sports WFC izacakirana na Indahangarwa FC.
Amafoto




















What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



