Ferrari yamuritse imodoka ifata umuvuduko wa 96km/h nyuma y’amasegonda 2.5 ihagurutse (Amafoto)

May 26, 2026 - 07:07
Ferrari yamuritse imodoka ifata umuvuduko wa 96km/h nyuma y’amasegonda 2.5 ihagurutse (Amafoto)

Uruganda rw’Abataliyani kabuhariwe mu gukora Imodoka by’umwihariko izikoreshwa muri Siporo y’amasiganwa y’Imodoka, Ferrari, rwamuritse imodoka yarwo ya mbere ikoresha amashanyarazi gusa.

Iyi modoka y’agatangaza yahawe izina rya ‘Luce’ ifite agaciro ka $640.000 (Hafi miliyoni 940 Frw)

Ifite isura imeze nka Ferrari za mbere zakozwe zifite imyanya irenze ibiri yo kwicaramo, gusa iyi ikaba ifite itandukaniro kuko aho kwicara ari imyaka itanu.

Ku mbuga nkoranyambaga, abayibonye bayivuzeho ibitandukanye kuva ku kuvuga ko ‘Ivuye mu kimoteri cy'imyanda’ kugera ku ‘Icyitegererezo mu gushushanya imodoka’ nziza.

Lamborghini na Porsche inganda mukeba kuri Ferrari zasubije inyuma imigambi yazo yo gukora imodoka z’amashanyarazi (Electric Vehicle, EV) bitewe no kugabanuka kw’abazikenera ndetse n’ipiganwa rikomeye rya ‘Brands’ z’Abashinwa.

Umuyobozi wa Ferrari, Benedetto Vigna ari i Roma, yavuze ko Luce – ijambo ry’Igitaliyani rivuze ‘Urumuri’, byafashe imyaka itanu mu kuyikora (Kuyubaka).

Luce ikoresha moteri y’amashanyarazi yakozwe na Ferrari iri kuri pine, ituma iyi modoka ishobora guhita igera ku muvuduko wa 96km/h mu masegonda 2.5 ikimara guhaguruka.

Ferrari yavuze kandi ko izakomeza gusohora imodoka zikoresha ibitoro hamwe n’iza ‘Hybrid’ (Zikoresha ibitoro n’amashanyarazi) hamwe n’izi z’amashanyarazi gusa.

Hagati aho, abakeba ba Ferrari bo batinye gukomeza imigambi yabo yo gukora imodoka za EV.

Lamborghini yaretse iyo migambi ahubwo ishyira imbaraga mu modoka za ‘Hybrid’ ivuga ko abakeneye imodoka za EV z’agaciro kanini ari bacyeya.

Porsche y’Abadage nayo yabaye iretse imigambi yayo y’imodoka za EV kubera isoko ritoya ahanini bitewe no kugurisha nabi mu Bushinwa hamwe n’imisoro yazamuwe muri Amerika.

Kompanyi z’imodoka mu burengerazuba bw’Isi zahuye n’ihangana rikomeye kw’isoko na kompanyi zo mu Bushinwa, zibasha gukora imodoka zinyaruka cyane kandi zihendutse kurushaho.

Ferrari ni rwo ruganda rw’imodoka rurusha izindi agaciro i Burayi.

Rushingira cyane ku kugurisha imodoka z’agaciro ko hejuru cyane – ibintu byarufashije kwirinda igitutu izindi nganda mukeba bahura nacyo.

Gusa, agaciro k’imigabane y’uru ruganda kamanutseho 25% mu mwaka ushize, kubera igabanuka ry’agaciro k’imodoka zihenze cyane n’ahandi hose ku Isi, bitewe no kugabanuka kw’abaguzi b’ibintu by’agatangaza.

Amafoto

Luce ni yo modoka ya Ferrari ya mbere y'imyanya itanu

Iyi modoka y'amashanyarazi gusa ya Ferrari bise Luce izagera ku isoko mu mezi ari imbere

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 1
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1
Habimana jean Paul Theupdate journalist