Ebola yasunikiye Uganda gufunga Imipaka iyihuza na DR—Congo

May 28, 2026 - 07:19
Ebola yasunikiye Uganda gufunga Imipaka iyihuza na DR—Congo

Igihugu cya Uganda cyatangaje ko cyavuze Imipaka igihuza n’icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gukimira ko Icyorezo cya Ebola cyayigeramo.

Ni icyemezo cyatangajwe n’icy’agateganyo, mu gihe iki Cyorezo kiri gukwirakwira ku muvuduko wo hejuru.

Ishami ry’ubuzima muri Uganda, rivuga ko Ebola yo mu bwoko bwa ‘Bundibugyo’ iri mu zandura cyane, bityo ko hatagize igikorwa mu maguru mashya, ibintu byarushaho kuzamba.

Kuri ubu, mu gihe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo iki Cyorezo kiri kugarika ingongo, muri Uganda ntabwo kiratangira guhitana abantu nk’uko bimeze cyane mu Ntara ya Ituri yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bihana urubibi.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Ingabo z’iki gihugu zirinze Imipaka ibahuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo zijyamiye amajanja kugeza hatanzwe andi mabwiriza.

Yunzemo ati:“Kugerageza kurenga kuri iri tegeko, bizashyira mu kaga ubuzima bw’uzabyishoramo”.

Mu gihe Kampala yatangaje ko yafunze Imipaka, Leta ya Kinshansa ntacyo iratangaza mu buryo bweruye kuri iyi ngingo.

N’ubwo gufunga Imipaka byahise bishyirwa mu bikorwa, amwe mu matsinda y’abantu arimo by’umwihariko ashinzwe guhanga n’iki Cyorezo, azakomeza kwemererwa kwambuka ariko mu buryo bwitondewe.

Aba kandi, baziyongeraho Abashoferi batwara Imodoka z’imizigo, abakora ibikorwa by’ubutabazi, abatwara ibiribwa ndetse n’inzego z’umutekano.

Inzego zishinzwe ubuzima muri Uganda ndetse n’iz’umutekano, zivuga kwinjira muri iki gihugu bizajya bibanzirizwa no gupimwa Ebola, kuzuza inyandiko zigaragaza aho bazaba baherereye ndetse no kwemera kugenzurwa mu bice byabugenewe.

Imibare ya tariki ya 26-27 Gicurasi (5) 2026, igaragaza ko abamaze kwandura Evola yo mu bwoko bwa Bundibugyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barenga 1,000.

Muri aba, ababarirwa hagati ya 238 na 264 bamaze guhitanwa n’iki Cyorezo.

Iyi mibare kandi ikomeza igaragaza ko hafi abantu 121 bamejwe na Laboratwari (Laboratory) mu buryo budasubirwaho ko bahitwanwe n’iki Cyorezo.

Virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, yiganje mu Ntara ya Ituri, muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo zombi zibarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu, mu gihugu cya Uganda, imibare ya tariki ya 26-27 Gicurasi (5) 2026, igaragaza ko abamaze kwandura Virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo ari abantu 7, mu gihe 1 yamuhitanye.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist