Amajyepfo: Abakozi bashya mu Turere basabwe gukorana ubwitange no gushyashyanira Umuturage
Abakozi bashya binjiye mu mirimo mu Karere ka Muhanga, bahawe amahugurwa y'iminsi ibiri agamije kubinjiza neza mu nshingano.
Muri aya mahugurwa, Bizimana Erick, Visi Meya ushinzwe ubukungu muri aka Karere, yabibukije ko kwitangira umuturage bigomba kuba mu nshingano zabo z'ibanze.
Aya mahugurwa yateguwe n'urugaga ruhuza inzego z’ibanze mu Turere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).
Uretse abakozi bo mu Karere ka Muhanga, yari yitabiriwe kandi n'abo mu Turere twa “Muhanga, Ruhango, Nyaruguru, Nyanza na Gisagara”.
Aya mahugurwa yibanze ku ntekerezo-shingiro y'imiyoborere y'u Rwanda, gahunda ya 2 y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere, Politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage, imitangire ya serivise, imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga mu bakozi ba Leta n'ibindi.
Mu butumwa bwe, Bizimana yagize ati:“Ndabibutsa gukorana ubwitange, kurangwa n’indangagaciro ziranga umukozi wa Leta, kwigirira icyizere, gukorera hamwe, kumenya neza icyerekezo cy’Igihugu no guharanira gushyira umuturage ku isonga”.
Aya mahugurwa yakorewe mu Karere ka Muhanga, hagati ya tariki ya 13 na 14 Ugushyingo (11) 2025.
RALGA (Rwanda Association of Local Government Authorities) ni urugaga ruhuza inzego z’ibanze mu Turere n’Umujyi wa Kigali.
Yashinzwe kugira ngo iserukire izi nzego, izifashe kunoza imiyoborere, ndetse inazunganire mu iterambere ry’abaturage.
Ifasha mu kongerera ubushobozi abayobozi n’abakozi b’inzego z’ibanze binyuze mu mahugurwa, inama n’ubufasha bw’ubumenyi.
Itanga uburyo bwo guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagati y’Uturere ubwabyo n’izindi nzego za Leta cyangwa abikorera.
Igira uruhare mu itegurwa no gushyira mu bikorwa politiki zireba inzego z’ibanze
Ifasha mu gutanga ibitekerezo ku mategeko, politiki na gahunda zireba imiyoborere n’iterambere ry’uturere.
Ikorana n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu n’ab’amahanga mu gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga igamije iterambere ry’abaturage.
Ikurikirana iyubahirizwa ry’imiyoborere ishingiye ku bufatanye n’abaturage (participatory governance).
Ishishikariza abaturage kugira uruhare mu miyoborere no mu igenamigambi ry’uturere.
Ikoresha ubushakashatsi ku bibazo by’imiyoborere y’inzego z’ibanze ndetse no gutanga ibisubizo byubakiye ku bimenyetso (evidence-based solutions).
Amafoto
Bizimana Erick yasabye abitabiriye aya mahugurwa, gushyira Umutarage ku isonga mbere y'ibindi byose
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



