Ubufaransa bwabaye Igihugu cya 29 cyabonye itike y'Igikombe cy'Isi

Nov 14, 2025 - 08:34
Ubufaransa bwabaye Igihugu cya 29 cyabonye itike y'Igikombe cy'Isi

Ikipe y'Igihugu y'Ubufaransa yiyongereye ku bindi 28 bimaze gukatisha itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Isi kizakinirwa muri USA-Canada na Mexique mu mpeshyi y'Umwaka utaha.

Iki gihugu cyegukanye iki gikombe mu 2018, cyaraye kibonye iti tike nyuma yo kunyagira Ukraine ibitego 4-0.

Ibi bitego byatsinzwe na Kylian Mbappé watsinzemo ibitego bibiri (ku munota wa 55 n'uwa 83), Michael Olise ku wa 76 na Hugo Ekitike ku wa 88.

Muri ibi bihugu 29, birimo Argentina iheruka kwegukana iki gikombe (2022) ndetse n'ibindi bihugu bigiye gukina iyi mikino ku nshuro ya mbere, birimo Cape Verde, Jordan na Uzbekistan.

Mu gihe hamaze kuboneka ibihugu 29, bivuze ko hasigaye guhatanira imyanya 19 kugira ngo huzure ibihugu 48 bizitabira iyi mikino.

Mu gihe ibindi bihugu bihatanira itike, USA-Canada na Mexique byo byamaze kuyibona bidakinnye, bibikesha ko bizakira iri rushanwa.

Ibihugu bya Australia, Iran, Japan, Jordan, Qatar, Saudi Arabia, South Korea na Uzbekistan byamaze kubona itike bihagarariye Umugabane wa Aziya.

Ku Mugabane w'Afurika, ibihugu birimo Tunisia, Morocco, Algeria, Cape Verde, Egypt, Ghana, Ivory Coast, Senegal na South Africa yakiriye iki gikombe mu 2010, nabyo byamaze kubona itike.

Muri Amerika y'Amajyepfo, ibihugu birimo Argentina, Brazil, Ecuador, Uruguay, Paraguay na Colombia nabyo byamaze kubona itike.

Ni mu gihe ku Mugabane wa Oseyaniya, Igihugu cya  New Zealand nacyo gifite itike.

Amafoto

Image

Image

Collage image displays multiple French national soccer team players in blue jerseys celebrating with dynamic poses and expressions of joy around a central golden World Cup trophy text overlay reads QUALIFICATIONS in gold letters with French flag emblem at bottom players include various individuals in action shots wearing numbered jerseys like 10 and 18

A soccer player in a blue France national team jersey with number 9 and Nike logo, dark skin and short hair, mid-action kicking a black-and-white ball towards a yellow goalpost during a match against Ukraine. The player has one arm extended and is wearing blue shorts and socks with red accents. The scoreboard at the bottom shows France leading 4-0 over Ukraine with flags, and large text BUT BUT overlays the scene. The stadium crowd and green field are in the background.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1