Ngarambe Raphaël yongeye gutorerwa kuyobora FRVB, yizeza Abanyamuryango kongera Amafaranga y'Ibihembo

Sep 20, 2025 - 21:47
Ngarambe Raphaël yongeye gutorerwa kuyobora FRVB, yizeza Abanyamuryango kongera Amafaranga y'Ibihembo

Abanyamuryango b'Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, bongeye guhundagaza amajwi kuri Ngarambe Raphaël wari umaze Imyaka 4 abayobora.

Ngarambe yahundagajweho aya majwi mu matora yakorewe kuri Hilltop Hotel kuri uyu wa 20 nzeri 2025.

Uyu Mugabo w'Imyaka ikabakaba 55 y'Amavuko, yatowe n'Abanyamuryango bose bari bitabiriye aya matora.

Aba Banyamuryango bari 33 bitabiriye aya matora, muri 35 basanzwe bagize iri Shyirahamwe.

Uko ari 33, bahamije ko bongeye kumugirira ikizere cyo kubayobora muri Manda izarangira mu Mwaka w'i 2029.

Nyuma yo kongera gutorwa, mu kiganiro n'Itangazamakuru, Ngarambe Raphaël yijeje ko muri iyi Manda, azakora ibishoboka byose afatanyije n'abandi, Amafaranga y'ibihembo akiyongera.

Yagize ati:“Turabizi ko Ibihembo bihabwa Amakipe bikiri bicye. Ntabwo twavuga ko hazakorwa ibihwanye n'ibyo bashora mu makipe yabo kuko ntitwabishobora, ariko tuzakora ibishoboka byose hagire ikiyongeraho. Ubusanzwe, Ikipe yegukanye Igikombe, yahembwaga Miliyoni 2 z'Amafaranga y'u Rwanda, mu gihe Ngarambe yagiye ku buyobozi ihembwa Ibihumbi 500 by'Amafaranga y'u Rwanda. N'ubwo atavuze umubare nyirizina, yaciye amarenga ko muri iyi Manda nshya, izajya kurangira byibuze Ikipe yegukanye Igikombe kizajya giherekezwa na Miliyoni 10 z'Amafaranga y'u Rwanda”.

Muri iki kiganiro kandi, yakomoje ku bindi bikorwa Komite nshya yatowe iteganya gukora, aho yavuze ko bateganya kwihutisha umushinga wo kubaka Santire yigisha Umukino wa Volleyball yo ku Mucanga, iyi ikaba izubakwa mu Karere ka Rubavu ntagihindutse, ku bufatanye n'Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB.

Yunzemo ko mu bindi bikorwa bateganya, birimo kwakira imikino y'amakipe yatwaye ibikombe iwayo azwi nka African Volleyball Club Championship.

Ntagihindutse, u Rwanda rukazayakira muri Mata y'Umwaka utaha [2026], cyane ko ibiganiro n'impande bireba, birimbanyije. Iyi mikino itakiriwe Umwaka utaha, yazakirwa mu 2027.

Iyi Manda kandi izarangwa no kwagura ibikorwaremezo by'umukino wa Volleyball mu gihugu hose, gushishikariza amakipe gushyira amarerero [Academies] zigisha umukino wa Volleyball, hagamijwe ko Igihugu kigira umubare uhagije w'abakinnyi, bityo hakagabanya uw'Abakinnyi b'Abanyamahanga bamaze kuba benshi muri Shampiyona.

Kuri ubu, mu bakinnyi 6 batangira mu Kibuga, Ikipe yemerewe gukoresha abakinnyi 3, mu gihe mu Myaka ishize bari 2.

Yijeje kandi Abanyamuryango ko hazashyirwaho Komisiyo yihariye ijyanye no gutera imbere Abari n'Abategarugoli [Abagore] muri Volleyball, gushyiraho uburyo bwunganira Abasifuzi mu gufata ibyemezo mu mukino [VAS], kongera umubare w'abaterankunga, Kongera umubare w'amakipe y'abagore n'ibindi...

Muri iyi Komite nshya, Ngarambe Raphaël na Zawadi Geoffrey nibo bagarutse mu bari bagize icyuye igihe.

Ngarambe Raphaël yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball ku nshuro ya mbere mu 2021.

Icyo gihe, yari yungirijwe na Nsabimana Eric [Machine], Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] ndetse na Mucyo Philbert nk'Umunyamabanga.

Iyi komite ntabwo yasoje iyi Manda ikiri hamwe, kuko Bagirishya yaje kwegura kuri uyu mwanya, awusimburwaho na Zawadi Geoffrey.

Mu Myaka 4 ishize, Ngarambe Raphaël na Komite icyuye igihe yari ayoboye, bageze kuri byinshi birimo; Kuba u Rwanda rwarakiriye imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Afurika mu bagabo n'abagore, iyi ikaba ari no ku nshuro ya mbere yari ikiniwe mu Rwanda.

Uko amatora yagenze n'amajwi abatowe babonye

  • Perezida: Ngarambe Raphaël (33)
  • Visi Perezida wa mbere: Zawadi Geoffrey (33)
  • Visi Perezida wa kabiri: Gasasira Janvier (31)
  • Umunyamabanga: Dukunde Jean Jacques (20)
  • Umunyamabanga: Ntanteteri Vedaste (13)
  • Umubitsi: Umulisa Henriette (29)
  • Nkemurampaka: Ishimwe Clemence (23)
  • Nkemurampaka: Nsengiyumva Alphonse (31)
  • Ngenzuzi: Uwamariya Rose (28)
  • Ngenzuzi: Bitukuze Scholastique (28).

Amafoto

May be an image of 1 person and text that says

May be a graphic of 2 people and text

May be an image of 1 person and text that says

May be a graphic of 2 people and text that says

May be an image of 1 person and text

May be a graphic of 4 people and text that says

May be a graphic of 1 person and text that says

May be an image of 2 people and text that says

May be an image of 1 person and text that says

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0