Daouda Yussif wa APR FC na Gédéon Ndonga wa Etincelles FC bahanwe
Nyuma yo kugaragarwaho n’imyitwarire yafashwe nk’idahitswe mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 27 wakiniwe kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu mu mpera z’Icyumweru gishize, Daouda Yussif Seidu ukinira APR FC na Gédéon Ndonga Bivula wa Etincelles FC, bafatiwe ibihano na Rwanda Premier League.
Mu itangazo ryagenewe abakunzi ba ruhago rwashyizwe hanze na Rwanda Premier League ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata (4) 2026, yavuze ko bahanwe hashingiye ku mabwiriza agaragara mu ngingo ya 22 mu gika cya 3.
Gédéon Ndonga Bivula wa Etincelles FC waciwe amande y’ibihumbi 200 Frw, mu gihe Daouda Yussif Seidu wa APR FC yaciwe amande y’ibihumbi 100 Frw.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko bombi bagaragaweho ibikorwa binyuranye n’imihango itiza itangira ry’umukino, bibujijwe n’amabwiriza agenga Rwanda Premier League mu ngingo yayo ya 22 igika cya 3.
Bombi banze kwinjira mu kibuga igihe amakipe yombi yasohokaga mu rwambariro.
Gédéon Ndonga Bivula kandi yagaragaye mu gikowa gitere urujijo gikorewe ahabona cyo kwisiga ibisa n’Ifu mu mutwe, bibujijwe n’amabwiriza ya Rwanda Premier League agaragara mu ngingo yayo ya 22 mu gika cya 3 cyavuzwe.
Iri tangazo risoza rivuga ko Rwanda Premier League yibutsa ko mu rwego rwo kubungabunga isura nziza y’irushanwa no kuzamura urwego rw’ubunyamwuga, itazihanganira imyitwarire iyo ari yo yose ibangamira imigendekere y’umukino, iteye urujijo, itesha igihe cyangwa isobora guteza amakimbirane, harimo ikoreshwa ry’imiti itemewe mu buvuzi bwa siporo n’ibindi bifitanye isano n’ibitemewe.
Uyu mukino wahuje aya makipe yombi ari nawo waviriyemo aba bakinnyi guhanwa, warangiye Etincelles FC iwutsinze ibitego 2-1 byatsinzwe na Iraguha Awadi ku munota wa 29 na Dusabimana Anselme ku munota wa 33, mu gihe igitego cya APR FC cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku munota wa 90+6.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



