Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Nov 22, 2025 - 23:15
Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, bwatangaje ko Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga mukuru waryo.

Nyuma yo kugirwa Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe azatangira izi nshingano tariki ya 01 Ukuboza (12) 2025.

Amakuru yo kugira Mugabe Umunyambanga wa FERWAFA, yatangajwe binyuze mu Itangazo rigenewe Itangazamakuru ryashyizwe hanzwe hanze na FERWAFA kuri uyu wa 22 Ugushyingo (11) 2025.

Iri tangazo THEUPDATE yaboneye Kopi, rigira riti:“Kuva kuri uyu wa 22 Ugushyingo (11) 2025, Bonnie Mugabe ni Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, akaba azatangira inshingano tariki ya 01 Ukuboza (12) 2025”.

Rikomeza rigira riti:“Ubunararibonye afite mu micungire n'imiyoborere y'Umupira w'amaguru, tuyitezeho kuzateza imbere Ruhago Nyarwanda”.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Bonnie Mugabe agiye gukorera muri FERWAFA, kuko yahanyuze mu bihe bitandukanye afitemo inshingano zinyuranye zirimo “Umuyobozi ushinzwe amarushanwa, unshinzwe Itangazamakuru ndetse n'Umuvugizi”, mbere yo kwerekeza mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA.

Bonnie Mugabe yashyizwe muri uyu mwanya nyuma y'uko nta mukozi wari ufite kuva mu kwezi kwa Kanama (8) 2025, ubwo FERWAFA yabonaga ubuyobozi bushya buyobowe na Shema Fabrice.

Gusa, umwanya w'Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA, wakorwa na Richard Mugisha wawufatanyaga no kuba Visi Perezida.

Uretse kuba yarihebeye Ruhago, Mugabe yize ibijyanye n'uburyo iyoborwa, ahabona impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0