Ambasaderi Karabaranga yagizwe umuyobozi wa Special Olympics Rwanda (Amafoto)

Jan 29, 2026 - 19:56
Ambasaderi Karabaranga yagizwe umuyobozi wa Special Olympics Rwanda (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama (1) 2026, Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, yagizwe umuyobozi mushya w'umuryango Special Olympics Rwanda.

Yasimbuye Dr. Ngambe Tharcisse wari muri izi nshingano mu buryo bw'agateganyo.

Ihererekanyabubasha hagati ya Karabaranga na Ngambe, ryakorewe ku kicaro cya Special Olympics Rwanda mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 29 Mutarama (1) 2026.

Special Olympics Rwanda yari isanzwe iyoborwa na Pr. Sangwa Déus kuva mu 2015 kugeza mu 2024, ubwo yeguraga muri izi nshingano.

Muri izi nshingano nshya, Ambasaderi Karabaranga azaba yungirijwe na Dr. Uwera Kanyamanza Claudine.

Umwanya w'Umunyamabanga bw'ubu buyobozi bushya, uzaba uyobowe na Muhire Patrick Guevara, mu gihe Buregeya Silver azaba ari umubitsi, naho ushinzwe ibijyanye n'ubuzima, azaba ari Dr. Mukamana Donatilla.

Umuryango Special Olympics Rwanda watangijwe mu 2002 ndetse ukaba ari n'umunyamuryango wa Special Olympics International kuva mu 2003.

Nk'umwe mu miryango idashamikiye kuri Leta ikorera mu Rwanda, Special Olympics Rwanda igamije guteza imbere ubuzima, uburenganzira, ubusabane n’ubumwe bw’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe (Intellectual Disabilities) binyuze muri siporo.

Nyuma y'Imyaka 24 ishinzwe, imibare igaragaza ko Special Olympics Rwanda ifite abakinnyi barenga 20,000 n’abafatanyabikorwa benshi mu mashuri n’imiryango mu gihugu hose.

Ambasaderi Karabaranga watorewe kuyobora Special Olympics Rwanda, ni umwe mu bantu bafite izina rizwi muri Siporo y'u Rwanda ndetse na Diporomasi.

Uyu mugabo w'Imyaka 61 nk'uko amakuru THEUPDATE yabonye abigaragaza, yatangiye kuba ikimenyabose muri Siporo, akiri mu mashuri yisumbuye mu Myaka ya za 1980 ishyirwa mu 1990, ubwo yigaga muri Seminari ntoya ya Butare.

Muri iyi Seminari, yabaye umukinnyi ntagereranywa muri Volleyball, ibyo yaje gukomereza muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda (NUR) ndetse no mu Ikipe y'Igihugu. Uretse gukinwa Volleyball, yanabaye umutoza wayo. 

Mu Mwaka w'i 2009, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ya Siporo mu Rwanda.

Izi nshingano yazivuyemo agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu gihugu cya Senegal.

Akenshi, uhagarariye u Rwanda muri Senegal, aba anaruhagarariye no mu bindi bihugu byo muri Afurika y'i Burengerazuba birimo nka Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea-Bissau.

Amafoto

Image

ImageAmbasaderi Karabaranga

Image

May be an image of one or more people, dais and text

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0