Amasezerano u Rwanda rwari rufitanye na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

Nov 19, 2025 - 17:23
Amasezerano u Rwanda rwari rufitanye na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza yatangaje ko yemeranyijwe n'u Rwanda gushyira akadomo ku masezerano yari amaze Imyaka 8 ibi bihugu byombi byari bifitanye.

Binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, Arsenal yatangiriye gukorana n'u Rwanda tariki ya 23 Gicurasi 2018.

Nyuma y'Imyaka 8, impande zombi zemeje ko aya masezerano yari azwi nka “Sleeve Partner” azarangira mu Kwezi kwa Kamena y'i 2026.

U Rwanda ruvuga ko aya masezerano yarufashije kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ndetse no kureshya abashoramari n'abakararugendo barushoyemo imari mu bihe bitandukanye.

Kuva ubwo aya masezerano yatangiraga gusinwa mu 2018 kugeza mu 2024, u Rwanda ruvuga ko yagize uruhare mu kuzamura umubare w'abarusura, ukagera kuri Miliyoni n'Ibihumbi 300. Uyu mubare, winjirije Igihugu arenga Miliyoni 630 z'Amadorali ya Amerika.

Binyuze muri aya masezerano, u Rwanda rwishimira ko yongereye umubare w'abarusura kugera kuri 47 ku ijana (47%).

Bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Arsenal n'abayinyuzemo basuye u Rwanda, barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina”.

Basuye ibice bitandukanye bigaragaza ibyiza nyaburanga by'Igihugu birimo nka “Parike y'Igihugu y'Akagera, Parike y'i Birunga, Parike ya Nyungwe, Ikiyaga cya Kivu ndetse bamwe banitabiriye umuhango wo Kwita Izina Ingagi zo mu Birunga.

Uretse ibi bikorwa, aya masezerano yafashije u Rwanda mu kurumenyekanisha nk'igicumbi cya Siporo mu Karere, Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

Bakomoza ku gushyira akadomo kuri aya masezerano, Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika ndetse na Richard Garlick umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa mu Ikipe ya Arsenal, bavuze ko bishimira ubufatanye bwaranze impande zombi kuva zatangira gukorana.

Garlick yavuze ko bashimira RDB ku mikoranire yabaranze, mu gihe Afrika yavuze ko bazakomeza imikoranire na Kroenke Sports C Entertainment Group iyoborwa na Stan Kroenke ufatwa nka nyiri Arsenal binyuze mu mikoranire mishya Visit Rwanda yasinyanye na LA Rams na So-Fi Stadium yo mu Mujyi wa Los Angeles ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

THEUPDATE yabonye amakuru ko ku ikubitiro, u Rwanda rwishyuye Arsenal Miliyoni 30 z'Amapawundi, mu Myaka itatu ya mbere.

Nyuma y'Imyaka itatu, mu 2021 u Rwanda na Arsenal basinyanye amasezerano y'Imyaka ine, aho buri Mwaka u Rwanda rwahaga Arsenal Miliyoni 10 z'Amapawundi.

Imibare y'Umutungo wa Arsenal igaragaza ko mu Mwaka w'i 2023-24, u Rwanda rwishyuye Arsenal Miliyoni 13.4 z'Amadorali ya Amerika.

Mu Myaka umunani y'amasezerano y'impande zombi, u Rwanda rwishyuye Miliyoni 80 z'Amapawundi, ahwanye na Miliyoni 107 z'Amadorali ya Amerika.

Gusa, ku ruhande rw'u Rwanda, nta mibare nyakuri y'Amafaranga rwashoye muri Arsenal, yigeze ishyirwa hanze.

Twibutse aya masezerano, yemereraga u Rwanda gushyirwa ku Myenda Ikipe ya Arsenal yambara ndetse no kugaragaza ibirango bya Visit Rwanda imbere muri Sitade ya Arsenal, Emirates Stadium.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0