AMAFOTO: Bizimana Dominique yongeye gutorerwa kuyobora NPC Rwanda asimbuye Murema

Nov 8, 2025 - 15:46
AMAFOTO: Bizimana Dominique yongeye gutorerwa kuyobora NPC Rwanda asimbuye Murema

Dominique Bizimana yongeye gutorerwa kuyobora Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC), atorwa ku majwi 21 ahigitse Sekarema Jean Paul wagize 19.

Bizimana ntabwo ari ubwa mbere agiye kuri uyu mwanya, kuko yawubayeho hagati ya 2001 kugeza mu 2012.

Amatora yongeye kumugarura kuri uyu mwanya, yakorewe mu nteko rusange idasanzwe yateraniye kuri Classic Hotel mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2025.

Abanyamuryango ba Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abant bafite Ubumuga, bamutoreye kubayobora muri Manda y’Imyaka ine iri imbere.

Yasimbuye Murema Jean Baptiste, yatakarijwe ikizere n’Abanyamuryango mu Kwezigushize, nyuma yo kumubwira ko Manda ebyiri yemererwa n’Amategeko yazirangije, mu gihe we yashakaga Manda ya gatatu, n'ubwo hari n'ibindi bivugwa ko atumvikanyeho n'abanyamuryango.

Uretse Bizimana, Abanyamuryango bongeye kugirira ikizere Nizeyimana Celestin, bamutorera umwanya w’Umunyamabanga wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC).

Ni ku nshuro ya gatatu Nizeyimana agiye muri izi nshingano, kuko yazibayemo hagati ya 2001-2012, mu gihe hagati ya 2012 na 2017 yabaye umuyobozi wa NPC Rwanda.

Imikino y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda n’imwe mu mikino itanga umusaruro, by’umwihariko mu Mukino wa Sitting Volleyball.

Muri uyu mukino, u Rwanda rumaze kwitabira amarushanwa atandukanye kandi rukayitwaramo neza, haba mu Karere, Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

Benshi mu bakurikiranira hafi iyi mikino, bizeye ko Bizimana agiye gukomereza muri uyu mujyo, cyane ko bahuriza ko ariwe wayiharuriye inzira.

Inama yatorewemo Bizimana, yitabiriwe n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice ndetse n’intumwa ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Bisangabagabo Emilien.

Abandi bagize komite

  • Visi Perezida wa mbere: Kanyange Esperance
  • Visi Perezida wa kabiri: Uwitonze Hesron
  • Umubitsi: Iriza Dinah 

Komite ngenzuzi

  • Cyamenyerwa Solange
  • Ingabire Marthe
  • Munyaneza Gratien 

Abajyanama

  • Nkurayija Jean Pierre
  • Twizerimana David
  • Byukusenge Elise

Nkemurampaka

  • Uwiteka Solange
  • Ngendandumwe Augustin 

Uhagarariye abagore

  • Mukanganizi Marie Claire 

Uhagarariye abakinnyi

  • Ndahiro Jean Claude.

Amafoto

Bizimana Dominique

A man with short black hair and a broad smile stands in front of a beige wall holding a microphone in his right hand while gesturing with his left hand fingers extended wearing a navy blue blazer with white lapels over a white shirt and a small pin on his left lapel in a room with black chairs and a white table in the backgroundCelestin Nzeyimana 

ImageUmulinga Alice

No photo description available.

Bisangabagabo Emilien

ImageMurema Jean Baptiste

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0