Africa Innocent yongeye gutorerwa kuyobora Abafana ba Liverpool mu Rwanda
Abafana b'Ikipe ya Liverpool bo mu Rwanda bibumbiye mu itsinda bise OLSC-Rwanda (Official Liverpool Supporters Club-Rwanda) bongeye kugirira ikizere Africa Innocent, bamutorera kubayobora muri manda ya gatatu yikurikiranya.
Africa yatorewe mu nteko rusange ngaruka mwaka yateraniye ahazwi nko kuri Copenhagen Lounge mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, tariki ya 23 Ugushyingo (11) 2025.
N'ubwo ingingo nyamukuru yari amatora, muri iyi nteko rusange hanaganiriwemo izindi zitandukanye zigamije kurebera hamwe uburyo iri tsinda ryamaze gushinga imizi, ryarushaho kugera ku ntego bimeyeje.
Uretse Africa Innocent wongeye kugurirwa ikizere, Ignatius Kabagambe yatorewe umwanya wa Visi Perezida, Deus Abel Kwizera atorerwa umwanya w'umunyamabanga, Safari Butera Fred atorerwa umwanya w'umubitsi, mu gihe Arnold Ishimwe yatorewe umwanya w'umuhuzabikorwa.
Muri iyi komite nshya, abayinjiyemo barimo “Arnold Ishimwe, Ignatius Kabagambe na Safari Butera Fred”, babisikanye na “Nkotanyi Canisius na Bimenyimana Jacques Gentil”.
Africa Innocent na Ignatius Kabagambe batowe ku majwi 100%, Deus Abel Kwizera atorwa ku majwi 96%, Safari Butera Fred atorwa ku majwi 98%, mu gihe Arnold Ishimwe yatowe n'amajwi 99%.
Nyuma yo kongera kugirirwa ikizere muri manda y'Imyaka ibiri iri imbere, Africa yagize ati:“Nongeye kubashimira ikizere mwangiriye. Ntabwo muntoye ngo mumparire inshingano, ahubwo tuzafatanye kugira ngo tugere ku ntego. Muri iyi Myaka ibiri iri imbere, tuzarushaho gukora ibikorwa bigamije guteza imbere OLSC-Rwanda”.
Akomoza ku gikorwa ngaruka mwaka cyo kuremera Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, yagize ati:“Nk'uko mubizi, kuva mu 2016, OLSC-Rwanda nta nshuro n'imwe turasiba iki gikorwa ndetse by'akarusho no mu gihe u Rwanda n'Isi byari bihanganye n'Icyorezo cya Covid-19 twaragikoze. Ndashimira buri wese ukigiramo uruhare, kuko n'iby'agaciro kuri twe, Igihugu cyacu ndetse n'Ikipe dukunda. Mu Mwaka utaha, turateganya kuzatanga Inka 12, bivuze ko tuzakuba inshuro ebyiri izo twatanze muri uyu Mwaka mu Karere ka Karongi, ubwo twasuraga Abarokocyeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero”.
Aya matora yitabiriwe n'abakabakaba 150 bahagarariye abasaga 2000 bari mu gihugu hose.
Abayitabiriye bamurikiwe raporo y'ibikorwa byaranze imyaka ibiri ishize, hakirwa abafana (Abanyamuryango) bashya ndetse hanatangwa umusanzu w'Abanyamuryango b'imbere mu gihugu (Local Membership).
Twibutse ko uretse kuyobora OLSC-Rwanda, Africa Innocent afite inshingano zo kuyobora OLSC ishami ry'Afurika ndetse n'iryo mu Burasirazuba bwo hagati.
Amafoto
Africa Innocent yatorewe kuyobora OLSC-Rwanda ahundagajweho amajwi 100%
Ignatius Kabagambe yinjiye muri komite ya OLSC-Rwanda ku nshuro ya mbere
Deus Abel Kwizera yongeye kugirirwa ikizere n'abafana b'Ikipe ya Liverpool mu Rwanda, bamutorera umwanya w'Umunyamabanga.
What's Your Reaction?
Like
9
Dislike
0
Love
3
Funny
2
Angry
0
Sad
0
Wow
4



