Umurenge Kagame Cup 2026: Hamenyakanye amakipe azahagararira Akarere ka Kirehe ku rwego rw'Intara y'i Burasirazuba
Kigarama, Gahara, Kirehe na Gatore zatsindiye kuzahagararira Akarere ka Kirehe mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara y’i Burasirazuba.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare (2) 2026, hakinwe Imikino ya nyuma ku rwego rw’Akarere ka Kirehe mu mupira w’Amaguru.
Iyi mikino yakiniwe ku Kibuga cya Ruhanga mu Murenge wa Kigina, mu bagore n’abagabo.
Yasize Ikipe y’Umurenge wa Gahara mu Bagore itsindiye kuzaserukira Akarere ku rwego rw’Intara y’i Burasirazuba, nyuma yo gusezerera ku ntsinzi y’Ibitego 2–1.
Mu Kiciro cy’Abagabo, Ikipe y’Umurenge wa Kigarama, yabonye Itike yo kuzahagararira Akarere ku rwego rw’Intara y’i Burasirazuba, nyuma yo gutwara Igikombe itsinze Umurenge wa Kirehe kuri Penaliti 5-4.
N’ubwo Ikipe y’Umurenge wa Kirehe n’iy’u wa Gatore zatsindiwe ku Mukino wa nyuma, zabonye itike yo kuzahagararira Akarere ku rwego rw’Intara.
Bivuze ko, buri Karere kazatanga Ikipe 1, uretse Kirehe izatanga 2 mu bagabo n’abagore amakipe yose akaba 8, agakina 1/4, kizatangira mu ntangiriro z’Ukwezi gutaha.
Impamvu Kirehe izatanga amakipe 4, ni uko Umwaka ushize, Amakipe yayo ariyo yari yageze kure ku rwego rw’Intara.
Umwaka ushize, Kirehe yari yaserukiwe n’Ikipe y’Umurenge wa Gahara mu Bagore n’uwa Kirehe mu Bagabo.
Amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup yatangiye mu mwaka wa 2006, atangira yitwa “Amarushanwa y’Imiyoborere Myiza” agamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.
“Umurenge Kagame Cup” ni amarushanwa ahuza amakipe y’Umupira w’Amaguru (Football), Volleyball, Basketball, Imikino Ngororamubiri (Athletisme), Sitball n’Umukino w’amagare (Cycling), Imikino gakondo (Gusimbuka urukiramende no kubuguza) y’Imirenge yose yo mu gihugu, agakorerwa muri buri karere.
Amakipe ya mbere akomereza irushanwa ku ntara n’Umujyi wa Kigali, ayarushije ayandi muri buri mukino agahurira mu marushanwa asoza (Finals) ku rwego rw’Igihugu.
Mu mwaka wa 2010, mu nama yahuje ubuyobozi bwa MINISPOC na MINALOC, aya marushanwa yahinduye inyito yitwa “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo kugaragaza no gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME uruhare rwe rukomeye mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya Siporo mu Rwanda no mu karere igihugu cyacu giherereyemo.
Muri iyi nama ni naho hafatiwe umwanzuro wo kwagura amarushanwa ku yindi mikino ntabe ay’umupira w’amaguru gusa.
Amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup yatekerejwe kandi mu rwego rwo gutanga amahirwe n’uburyo bwo guhuza abaturage mu Mirenge yabo binyujijwe muri siporo.
Agira uruhare mu guteza imbere umuco wo guhiga no kurushanwa bihereye ku rwego rw’umurenge no mu mashuri, bityo abafite impano zihariye mu mikino inyuranye bakigaragaza ndetse bakaba bafashwa kuziteza imbere.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
4
Dislike
0
Love
1
Funny
1
Angry
1
Sad
0
Wow
3



