Rwanda: MTN yashyiriyeho abarimu uburyo bwihariye bwo kugura Interineti n’amayinite ku giciro gito

Jun 11, 2026 - 12:42
Rwanda: MTN yashyiriyeho abarimu uburyo bwihariye bwo kugura Interineti n’amayinite ku giciro gito

MTN Rwanda yashyiriyeho abarimu Ipaki (Package) yihariye yo kugura amayinite yo gukoresha mu gihe cy’ukwezi, ku giciro gitandukanye n’icy’abandi basanzwe.

Iyi Sosiyete y’itumanaho iri mu zikomeye imbere mu gihugu, ivuga ko iyi ‘Paki’ igamije kubafasha kubona serivisi z’itumanaho ku giciro gito.

Yungamo ko iri mu rwego rwo gushyigikira urwego rw’uburezi no korohereza abarimu mu kazi kabo ka buri munsi, kuko ari bamwe mu bafite uruhare runini mu kubaka ejo hazaza h’Igihugu.

Binyuze muri iyi ‘Paki’, umwarimu wese wujuje ibisabwa ashobora kubona iyihariye ya ku mafaranga 2,500 Frw gusa ku kwezi.

Kuri aya mafaranga, umwarimu azajya ahabwa 1GB ya Interineti ku munsi ndetse n’iminota 100 yo guhamagara buri munsi.

Ni gahunda yakiriwe neza n’abarimu, bavuga ko izabafasha kugabanya amafaranga bakoreshaga mu itumanaho no kugera ku makuru akenewe mu kazi kabo ka buri munsi.

Bati:“Iyi gahunda izadufasha gukoresha ikoranabuhanga mu gutegura amasomo, gukora ubushakashatsi no kuvugana n’abandi dukorana bitabagoye nk’uko byari bimeze”.

“Mbere twakoreshaga amafaranga menshi tugura Interineti n’iminota yo guhamagara, ariko kuri ubu hehe no kongera guhangayikishwa n’ikiguzi cy’itumanaho. Bizadufasha kandi gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu burezi, cyane muri gahunda zigamije guteza imbere imyigire ishingiye ku ikoranabuhanga”.

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kugira uruhare runini mu burezi, abarimu benshi bagaragaza ko gahunda nk’izi zifasha mu kongera ubushobozi bwabo bwo gukorana n’ikoranabuhanga no gutanga uburezi bufite ireme.

Amafoto

Uko wagura iyi Paki yihariye yagenewe abakora mu burezi

MTN Rwanda ni imwe muri Sosiyete y’itumanaho iri mu zikomeye imbere mu gihugu.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 1
Angry Angry 1
Sad Sad 0
Wow Wow 1
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.