Basketball: Murenzi yatangaje abakinnyi ntakuka bazakina amajonjora y'igikombe cy'Isi

Nov 26, 2025 - 20:09
Basketball: Murenzi yatangaje abakinnyi ntakuka bazakina amajonjora y'igikombe cy'Isi

Umutoza w'agateganyo w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Basketball, Yves Murenzi, yatangaje urutonde rwa nyuma rw'abakinnyi bazakina amajonjora y'igikombe cy'Isi.

Abakinnyi 12 batangajwe na Murenzi, bategerejweho kuzahesha u Rwanda ishema, mu mikino ikinirwa muri Tuniziya guhera kuri uyu wa 27 Ugushyingo (11) 2025.

Muri aba bakinnyi 12, hiyongereyemo David Joseph McCormack, Umunyamerika wasanze abandi bakinnyi mu mwiherero bari gukorera muri Tuniziya.

McCormack yaraye akinnye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Libya kuri uyu wa Kabiri.

U Rwanda ruherereye mu itsinda rya gatatu, ruratangira iyi mikino kuri uyu wa Kane rucakirana na Guneya, ruzakurikizeho Tuniziya tariki ya 29 Ugushyingo (11), mu gihe ruzasonya na Nijeriya tariki ya 30 Ugushyingo (11) 2025.

Iyi mikino izakinirwa muri Salle Multidisciplinaire de Radès igamije gushaka itike y'Igikombe cy'Isi kizakinwa mu 2027.

Ku rwego rwa Afurika, izakinwa mu byiciro bitatu, birimo ikigiye gukinwa muri uku Kwezi ndetse n'ikizakinwa muri Gashyantare (2) na Nyakanga (7) mu Mwaka utaha (2026).

Ku rwego rw'Isi, ijonjora rya nyuma rizakinwa muri Werurwe (3) y'Umwaka w'i 2027.

Biteganyijwe ko hazakinwa imikino 420 yo gushaka iyi tike, ku Migabane itandukanye yo ku Isi.

Amakipe atatu muri buri tsinda, azajya ahita akatisha itike yo gukina ijonjora rikurikiyeho, kugeza habonetse akatisha iyi tike.

Abakinnyi bahamagawe bagizwe na:

  • Cadeau de Dieu Furaha
  • Prince Muhizi
  • Prince Tokoza Twa
  • Kenny Manzi
  • Steven Hagumintwari
  • Dieudonné Ndizeye
  • Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
  • Trey Sinze Twa
  • Chandelier Twizeyimana Cyiza
  • Bruno Shema
  • Emile Galois Kazeneza
  • David Joseph Mc Cormack.

Abatoza:

  • Yves Murenzi
  • Sunny Munyandamutsa
  • Willison Keneth Gasana
  • Arsitde Mugabe.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0