Amakipe yegukanye ibikombe muri Shampiyona y'abakozi yasabwe kwitegura neza Imikino ny'Afurika (Amafoto)

Feb 15, 2026 - 12:41
Amakipe yegukanye ibikombe muri Shampiyona y'abakozi yasabwe kwitegura neza Imikino ny'Afurika (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare (2) 2026, Ishyirahamw ry’imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST), ryasoje Shampiyona yatangiye mu Kwezi kwa Nyakanga (7) mu Mwaka ushize.

Ni Shampiyona amakipe yahatanye mu mikino y’Umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball.

Yitabiriwe n’Ibigo bikabakaba 40, birimo Ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera.

Iyi mikino yasorejwe mu Mujyi wa Kigali, yerekanye ko iyi Shampiyona imaze kugaragaza ko n’abakozi bafite ubushobozi bwo kwidagadura nyuma y’akazi ka buri munsi, nk’uko intego nyamukuru yayo ibivuga.

Mu mupira w’amaguru mu kiciro cy’abagabo, Ikipe ya DGIE yagukanye Igikombe itsinze RBC ibitego 2-1.

Muri Volleyball mu bagabo, Ikipe ya Minisiteri y’Ubuzima (MoH) yegukanye Igikombe itsinze RAC amaseti 3-0.

Mu kiciro cy’abagore muri Volleyball, Ikipe ya RBC yatwaye Igikombe itsinze Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), amaseti 3-0, mu gihe mu Basketball mu bagore, RBC yatwaye Igikombe itsinze Ibitaro bya Kaminuza ya Butare (CHUB), amanota 57-50.

Mu bindi bikombe byahataniwe, BRD yegukanye Igikombe mu mupira w’amaguru mu bagabo bo muri Category B itsinze penaliti 4-3 RAC.

Mu bikorera, Ikipe ya SKOL yegukanye Igikombe mu mupira w’amaguru itsinze Ubumwe Grande Hotel igitego 1-0.

Muri Category A mu mukino wa Volleyball mu bagabo, Ikipe ya Immigration (DGIE) yegukanye Igikombe itsinze iya NISR amaseti 3-2. 

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST), Niyonshuti Johnson yagize ati:“Turashimira amakipe yahatanye muri uyu Mwaka, kandi yatweretse ko ashoboye. Ibigo byakoze iyo bwabaga ngo bigire amakipe ari ku rwego rwo guhagararira Igihugu ku ruhando mpuzamahanga, kandi ibi ni ishema kuri twe”.

Yunzemo ati:“Turashima umusanzu watanzwe n’abo twasimbuye, kandi bagize uruhare mu kubona imikino myiza dufite uyu munsi. Gusa, hari ibyari bitaranozwa tuzashyiramo imbaraga, by’umwihariko ibijyanye n’amategeko. Twabonye Ibigo bitanga ibirego ku byo batishimiye ndetse n’abakinnyi bakina batujuje ibyangombwa, ibi byose tuzabiha umurongo hakine koko ababikwiriye”.

Niyonshuti yaboneyeho gusaba amakipe yegukanye ibikombe bya Shampiyona y’Umwaka ushize, kwitegura kuzaserukira Igihugu mu mikino ihuza abakozi ku rwego rw’Afurika.

Ati:“Iyi mikino iteganyijwe tariki ya 24 Mata (4) 2026 kugeza mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gatanu. Izakinirwa mu gihugu cya Nijeriya”.

“Iri rushanwa ryari gukinwa mu Kwezi k’Ukwakira (10) k’Umwaka ushize, ariko riza kwimurwa. Bityo, amategeko ateganya ko amakipe yari kuryitabira icyo gihe, ariyo n’ubundi azakina iryo mu Kwezi kwa Kane”.

Akomoza ku kibazo cy’ubushobozi bukunze kugonga amakipe yegukanye Shampiyona ariko akagorwa no kubona amikoro yo guserukira Igihugu ku ruhando mpuzamahanga, Niyonshuti yagize ati:“Nibyo koko, iyi mbogamizi twakunze guhura nayo. Ariko kandi, wasangaga n’igihe amakipe yacu yasohotse, ariyo ahari yonyine bityo ugasanga bimeze nk’aho n’abasohotse ntacyo bagiye gukora. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, turi gukorana na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPORTS), kugira ngo hazasohoke koko ababikwiriye kandi bazabona abo bahangana”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST), yasoje yibutsa abakozi akamaro ko kwitabira iyi mikino, avuga ko ibafasha gukora Siporo ndetse no gusabana by’umwihariko no gufasha abakozi bo mu bigo bitandukanye kumenya.

Nyuma yo gusoza Shampiyona, biteganyijwe ko ntagihindutse, mu mpera z’uku Kwezi hatangira imikino itegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa buri uko Umwaka utashye tariki ya 01 Gicurasi (1).

THEUPDATE yamenye amakuru ko itariki nyirizina, izemerezwa mu nama y’inteko rusange y’iri Shyirahamwe, iteganyijwe tariki ya 21 z’uku Kwezi kwa Gashyantare (2) 2026.

Iyi mikino ihuza abakozi yatangiye gukinwa mu 1999 yitwa ASCOKI, iza guhindurirwa izina yitwa ARPST hagamijwe kuyijyanisha n’igihe.

Amafoto

ImageUmuyobozi wa ARPST, Niyonshuti Johnson, ashyikiriza Igikombe Ikipe ya RBC mu mukino wa Volleyball mu kiciro cy'abagore.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 3
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 1
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0