Abanyuze muri “Amasata na Les Colombes” bagiye kongera kwiyibutsa ibihe byabaranze muri Volleyball
Abanyuze mu makipe ya Amasata na Les Colombes bibumbiye mu Muryango bise, Amasata & Les Colombes, bongeye gutegura igikorwa cyo gusabana kizwi nka “Amasata - Colombes DUSANTANE”.
Iki gikorwa ngarukamwaka kigiye gukorwa ku nshuro ya kabiri, giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gashyantare (2) 2026.
N’ubwo ari ngarukamwaka, cyaherukaga gukorwa tariki ya 15 Mutarama (1) 2024, Umwaka ushize kikaba cyarakomwe mu nkokora na gahunda zitandukanye abanyuze muri aya makipe bahuye nazo.
Icyo gihe, ibikorwa by’ubusabane byakorewe kuri Honey in Honey Motel ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.
Byabimburiwe n’umunota wo kwibuka bamwe muri bagenzi babo bakinnye muri aya makipe yombi bitabye Imana ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'umukino wa Volleyball batabarutse.
Kubibuka, byakurikiwe n’umukino wa Volleyball ikinirwa ku Mucanga (Beach Volley), nyuma yakurikiraho ubusabane.
Uwo munsi, abakinnye muri aya makipe yombi batoye Mana Jean Paul ku mwanya w’umuyobozi wa Amasata & Les Colombes, ngo akomereze aho Bayigamba Robert wagizwe umuyobozi w'icyubahiro yari ageze.
Kuri uyu wa Gatandatu, ubu busabane buzabimburirwa n’umukino uzahuza abakanyujijeho mu mukino wa Volleyball muri aya makipe yombi, uzakinirwa kuri Green Park i Gahanga mu Karere ka Kicukiro guhera saa saa yine (10:00) za mugitondo.
Uyu mukino, uzakurikirwa n'ibikorwa byo kwidagadura n'ubudsabane.
Umuyobozi wa Amasata & Les Colombes, Mana Jean Paul, avuga ko bategura ibi bikorwa hagamijwe kurushaho gusigasira uyu muryango, cyane ko abakinnye muri aya makipe yombi ari umubare munini, bityo iyo bahuriye hamwe, bongera kwiyibutsa ibihe banyuzemo ndetse no gukomeza gushyigikirana mu buzima busanzwe.
Ati:“Dutegura iki gikorwa kugira ngo abanyuze muri aya makipe yombi bakomeze kwiyumvanamo. Ni umwanya wo kwibuka amateka yacu, gushimira abakinnyi bayakinnyemo n’abayobozi bayayoboye ndetse no kwishimira ibyo twagezeho dufatanyije”.
Yungamo ati:“Amasata & Les Colombes ntabwo ari amazina gusa, ahubwo ni umuryango w’ubumwe n’urukundo twakunze Volleyball. Kongera kwihuriza hamwe, bishimangira ko gukina Volleyball no kuyikunda bidutera imbaraga zo gukomeza gushyigikirana”.
Asoza agira ati:“Ndashimira buri wese ugira uruhare muri iki gikorwa yaba abari mu Rwanda ndetse no mu Mahanga. Dufatanyije, tuzakomeza guteza imbere Volleyball no gusigasira umuco w’ubufatanye mu muryango mugari wa Volleyball”.
Amasata Volleyball Club yari imwe mu makipe y’abagabo yashinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe Les Colombes yari Ikipe y’abagore nayo yakanyujijeho muri iyo myaka.
Abakunzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda, bafataga Les Colombes nka bashiki b'Ikipe ya Amasata Volleyball Club.
Amafoto
Umuyobozi wa Amasata & Les Colombes, Mana Jean Paul, avuga ko iki gikorwa kiba kigamije kongera kwibukiranya ibihe byabaranze
Mbere yo gutangira ibikorwa bya Amasata & Les Colombes, habanza gufatwa umunota wo kwibuka abanyuze muri aya makipe yombi ndetse n'abandi bari bafite aho bahuriye na Volleyball bitabye Imana.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



