Abanyuze mu ‘Amasata na Les Colombes’ biyemeje gushinga irerero rya Volleyball na Beach Volleyball
Abakiniye amakipe ya Amasata VC na Les Colombes WVC ndetse n'ababaye mu buyobozi bwayo bibumbiye mu muryango ‘Amasata & Les Colombes’, biyemeje gushinga irerero (Academy) ryigisha umukino wa Volleyball ndetse n'uwa Volleyball ikinirwa ku Mucanga (Beach Volleyball).
Byagarutsweho kuri uyu wa 07 Gashyantare (2) 2026, mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwiyibutsa ibihe byabaranze, cyakorwaga ku nshuro yacyo ya kabiri.
Nyuma yo kubera kuri Honey in Honey Motel ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi mu 2024, kuri iyi nshuro, cyakorewe kuri Green Park i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Cyabimburiwe n’umunota wo kwibuka bamwe muri bagenzi babo bakinnye muri aya makipe yombi bitabye Imana ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'umukino wa Volleyball batabarutse.
Abibutswe n'abatabarutse nyuma yo guhura ku nshuro ya mbere.
Barimo ‘Isibo Casius, Jean Lambert Gatare na Nsanzineza Philbert’ wari uzwi ku izina rya Zikonke. Batabarutse mu 2024, mu 2025 ndetse n'intangiriro z'uyu Mwaka.
Umunota wo kubibuka, wakurikiwe n’umukino wa gicuti wahuje abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abayobozi muri aya makipe yombi.
Ni umukino waranzwe no kwiyibutsa ibihe, mu gihe amakipe yombi yari agizwe n’abakinnye mu Ikipe ya Amasata VC bakinnye bavanze n’abakiniye Les Colombes VC.
Uyu mukino wakurikiwe n’ubusabane, ari naho hatangarijwe ibijyanye n’iki gikorwa cyo gushinga Irerero ryigisha Volleyball abakiri bato.
Bamwe mu batanze ibitekerezo ku bijyanye no gushinga iri Rerero, barimo Mukamurenzi Providence ‘Provy’ wakiniye Ikipe ya Les Colombes WVC, Mana Jean Paul wakiniye Ikipe ya Amasata VC ndetse na Bayigamba Robert wagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry’aya makipe yombi.
Bose bahurije ku musanzu wabo mu iterambere rya Volleyball mu Rwanda, cyane ko Imyaka bafite itabemerera kuyikina nk’abanyamwuga.
Uretse ibi kandi, bavuze ko gushinga Ikipe ihangana ku ruhando rwa Shampiyona kuri ubu bitoroshye, bitandukanye n’ibihe bakinnyemo.
Aha, niho biyemeje ko n’ubwo gukina kinyamwuga batakibishoboye, ariko bagira uruhare mu kubaka ahazaza heza ha Volleyball y’u Rwanda, cyane ko abanyuze muri aya makipe yombi, bemeza ko Volleyball igize kimwe mu by’ingenzi mu buzima bwabo.
Abitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka bose, basoje biyemeza gushyiraho komite izakurikirana ishyirwa mu ngiro z’uyu mushinga.
Nyuma yo kubona ko guhura inshuro imwe mu Mwaka bidahagije, abagize Umuryango Amasata & Les Colombes, biyemeje guhura inshuro imwe mu gihembwe hagamijwe gukomeza gusigasira ugushyira hamwe kuranga abanyuze muri aya makipe yombi, mbere y'uko bahurira mu gikorwa ngarukamwaka.
By'umwihariko ku bijyanye no guteza imbere Volleyball ikinirwa ku Mucanga (Beach Volleyball), hazigwa uburyo hazajya hakorwa Amarushanwa yitabirwa n'Abakinnyi batarengeje Imyaka 23 mu bakobwa n'abahungu.
Umuyobozi w’icyubahiro w’umuryango uhuriza hamwe abanyuze muri aya makipe yombi, Bayigamba Robert, yavuze ko gutangiza uyu mushinga byazaba igikorwa cyagutse, cyazahuzwa no kwiziha Imyaka 30 aya makipe yombi amaze ashinzwe.
Bayigamba yavuze ko Ikipe ya Amasata VC ariyo yashinzwe ku ikubitiro, ishingwa mu 1995, ikurikirwa na Les Colombes WVC yashinzwe mu 1996.
Ashingiye mu mateka yaranze aya makipe yombi, Bayigamba yavuze ko gushyiraho Irerero rya Volleyball, ari kimwe mu murage abanyuze muri aya makipe yombi bazishimira gusigira Volleyball y’u Rwanda.
Ntagihindutse, biteganyijwe ko iri Rerero rizatangizwa mu Mwaka utaha w’i 2027.
Ni igikorwa umuyobozi wa Amasata & Les Colombes, Mana Jean Paul n'umuyobozi w'icyubahiro, Bayigamba Robert, bavuga ko bifuza ko hazaboneka umubare munini w'abanyuze muri aya makipe yombi, cyane ko mu gihe cy'Imyaka 10 yabayeho, yanyuzwemo n'abatari bacye.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka, barimo ‘Theophille Rwabahizi watoje Ikipe ya Amasata VC nyuma yo kuyibera umukinnyi, Christian nawe watoje Amasata VC, Bayigamba Robert, Peter Boss na Emmanuel Gashumba bagize uruhare mu gushinga no kuba hafi aya makipe yombi, Nkurunziza Gustave ndetse na bamwe mu bayakinnyemo mu bihe bitandukanye.
Muri aba bahoze ari abakinnyi, harimo ‘Mana Jean Paul, Mukamurenzi Providence (Provy), Nikuze Odette, Radjabari Asgar, Jacques, Lambert, Munyandinda Evode, Rurangwa Jimmy, Mupenzi Nadia, Nadine Mwiseneza Claire, Nsanzamahoro Faustin, Rwigema Jean Marie Vianney, Mbabazi Jackson, Ntigurirwa Deogratias, Audace Udahemuka n’abandi..
Amafoto
Mbere y'umukino wahuje abahoze bakinira Amasata VC na Les Colombes, habanjwe gufatwa umunota wa kwibuka abanyuze muri aya makipe yombi batabarutse
Lambert yiyibukije uko yabigenzaga hagati ya 2003 na 2005 akiri mu kibuga
Peter Boss aracyabasha kuwutera n'ubwo Imyaka ishize ari 30 agize uruhare mu ishingwa ry'aya makipe yombi
Rwigema Jean Marie Vianney, Hatumimana Christian na Theophille Rwabahizi bakurikiranye umukino wari uryoheye ijisho
Rurangwa Jimmy yerekanye ko akirimo, n'ubwo hashize igihe atakiri umukinnyi wa Volleyball uyikina by'umwuga
Nikuze Odette watangiye gukinira Les Colombes mu 1999, yagaragaje ko n'ubwo hashize imyaka 27, Volleyball ntaho yagiye
Jacques yagerageje kwiyibutsa ibihe, n'ubwo bitari byoroshye
Nikuze Odette na Mupenzi Nadia, nyuma y'umukino
Emmanuel Gashumba ni umwe mu bafashije Ikipe yakinagamo kwegukana intsinzi
Umuyoobozi w'Umuryango Amasata & Les Colombes, Mana Jean Paul, yerekanye ko Volleyball ikiri mu maraso
Mukamurenzi Providence (Provy) yakinnye nka Libero mu mukino warangijwe n'amaseti atanu
Nyuma y'umukino, amakipe yombi yahanye Fair-Play
Akanyamuneza n'ibyishimo bagaragaraga ku maso y'abakinnye uyu mukino wari uryoheye ijisho
Mana Jean Paul ati:“Amakipe twakiniye turacyayafite ku Mutima”.
Abafana bakurikiranye uyu mukino wabishiwe n'abakinnyi
Umuyobozi w’icyubahiro w’umuryango Amasata & Les Colombes, Bayigamba Robert, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, yemeza ko bagiye gushinga Irerero ryigisha Volleyball na Beach Volleyball.
What's Your Reaction?
Like
2
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1



