AMAFOTO: Les Onze du Dimanche yegukanye Shampiyona y’abakuze mu Karere ka Muhanga

Jan 13, 2026 - 07:30
AMAFOTO: Les Onze du Dimanche yegukanye Shampiyona y’abakuze mu Karere ka Muhanga

Ikipe ya Les Onze du Dimanche yegukanye Shampiyona ihuza abantu bafite Imyaka yigiye hejuru (Abakuze) batuye mu Karere ka Muhanga ho mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda.

Mu mukino wa nyuma wakiniwe kuri Sitade ya Muhanga tariki ya 11 Mutarama (1) 2026, Les Onze du Dimanche yegukanye Igikombe ihigitse Ikipe ya Magic Family.

Iyi Shampiyona y'umupira w'amaguru, yateguwe n'Akarere ka Muhanga, itangira gukinwa tariki ya 14 Ukuboza (12) 2025,

Yateguwe hagamijwe gufasha abaturage gusoza Umwaka w'i 2025 no gutangira 2026, gukangurira abaturage kurushaho kwitabira Siporo, kwita ku isuku y'aho batuye n'aho bakorera, kwitabira igikorwa cyo gukosora imyirondoro no kwifotoza kugira ngo bahabwe Indangamuntu koranabuhanga, kwita ku burere bw’abana bari mu biruhuko n'izindi gahunda za Leta zitandukanye.

Gusoza iyi mikino, byahujwe no gutanga ibihembo ku bantu ku giti cyabo n’amatsinda yitabira Siporo rusange itegurwa n’Akarere ndetse hatangwa n’ibihembo ku bagabo n’abagore bafite hejuru y’imyaka 40 batsinze amarushanwa ngarukamwaka yo gusiganwa ku maguru ategurwa n’Akarere ka Muhanga hagamijwe gushishikariza abato n'abakuru kwitabira Siporo

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi mikino, Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitare Jacqueline, yashimye amakipe yose yitabiriye ndetse n’abagize uruhare bose mu migendekere myiza yayo.

Yavuze ko Akarere kazakomeza gutegura iyi mikino, ikaba ngarukamwaka.

Yongeye gusaba abaturage gukomeza kwita ku isuku y’aho batuye n’aho bakorera, kwitabira ibikorwa byo gukora imyirondoro no kwifotoza kugira ngo bazahabwe Indangamuntu koranabuhanga ndetse akangurira n’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024-2025 kuzitabira urugerero rwatangiye ku ya 13 Mutarama (1) 2026.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist