Umuyobozi w’Ubutasi wa Équateur yapfiriye mu mpanuka Kajugujugu muri Kenya
Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi muri Équateur (Ecuador) n’umugore we bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye muri Kenya.
Ku wa gatatu, Michele Sensi-Contugi n’umugore we, Stephany Hollihan, bari mu bantu barindwi bapfiriye muri iyo mpanuka yabereye mu karere ka Samburu, ahagana saa tatu n’iminota 13 za mu gitondo (09:13), ni ukuvuga saa mbili n’iminota 13 za mu gitondo (08:13) ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko abandi bantu batanu bapfuye ari Abanyamerika.
Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri Kenya (KCAA) cyatangaje ko iyo kajugujugu yari mu rugendo rwo kureba ibyiza nyaburanga, aho yari ivuye mu gace kabungabunga inyamaswa ka Loisaba yerekeza ku ruzi Ewaso Nyiro, runyura hafi y’ibice byinshi byagenewe kubungabunga pariki n’inyamaswa muri Kenya.
Akarere ka Samburu ni ahantu hakunze gusurwa n’abakerarugendo, ikaba irimo ibice byinshi by’abantu ku giti cyabo byo kubungabunga inyamaswa ndetse ikaba izwiho kuba ari ahantu hanogeye ijisho.
Amashusho yafashwe ahabereye impanuka agaragaza umwotsi uzamuka mu gace k’amashyamba kari ku musozi wa Mount Ololokwe. Abakozi b’umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Kenya, bagaragara ubwo bageraga aho byabereye mu bikorwa by’ubutabazi, ibisigazwa by’iyo kajugujugu bikirimo gushya.
Équateur ntiratangaza amakuru arambuye ku rupfu rw’umukuru w’urwego rw’ubutasi rw’icyo gihugu, Sensi-Contugi, wari ufite imyaka 44.
Yari yaragizwe umuyobozi mukuru w’icyo kigo gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’ubutasi (Strategic Intelligence Centre) mu mwaka wa 2024.
Amafoto
Michele Sensi-Contugi
Stephany Hollihan.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



