Umurenge Kagame Cup 2026: Kigarama na Gatore begukanye Igikombe cy’Intara y’i Burasirazuba (Amafoto)

Mar 30, 2026 - 13:04
Umurenge Kagame Cup 2026: Kigarama na Gatore begukanye Igikombe cy’Intara y’i Burasirazuba (Amafoto)

Ikipe y’Umurenge wa Kigarama mu bagabo n’iy’uwa Gatore mu bagore yombi yo mu Karere ka Kirehe, yegukanye Igikombe cy’Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup mu mupira w’amaguru.

Mu mikino ya nyuma yakiniwe kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma kuri iki Cyumweru, Kigarama yatsinze Umurenge wa Murambi wo mu Karere ka Gatsibo, mu gihe Gatore yatsinze Gahara nayo yo mu Karere ka Kirehe.

Iyi mikino yabimburiwe n’umukino wo mu kiciro cy’abagore wakinwe guhera saa 12:00.

Ni umukino wakinwe iminota 60, igice kimwe kimara iminota 30, bitandukanye  n’iminota 90 ikinwa n’amakipe y’abagabo.

Warangiye Gatore iwutsinze ku ntsinzi y’igitego 1-0, Gahara yari ifite igikombe cy’Umwaka ushize, itaha amara masa.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, kapiteni w’ikipe ya Gatore, Nikuze Solange, mu kiganiro kihariye yahaye THEUPDATE, yavuze ko umukino wari ukomeye, cyane ko Gahara yari ifite igikombe cy’umwaka ushize.

Ati:“Ntabwo ari umukino wari woroshye. Turishimira ko twegukanye Igikombe, kandi turagitura abaturage b’Umurenge wacu by’umwihariko. Nyuma yo kwegukana iki gikombe, tugiye guhagararira Intara, kandi turizeza ko tuzakora ibishoboka byose tukayihesha ishema ndetse n’Akarere kacu ka Kirehe muri rusange”.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuye Umurenge wa Kigarama n’uwa Murambi.

Bitandukanye n’uw’abagore, abagabo bakinnye iminota 90 isanzwe y’umukino.

Abafana ku mpande zombi bari bakubise n’iyonka, by’umwihariko abo mu Mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe.

Mbere y’uko amakipe yombi atangira gucakirana, yabanje gusuhuzwa n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye iyi mikino, barimo Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Pudence Rubingisa, Umunyamabanga w’Intara y’i Burasirazuba Dr. Jeanne Nyirahabimana, Umuyobozi wa Polisi n’uw’Ingabo ku rwego rw’Intara, Abayobozi b’Uturere 7 tugize iyi Ntara n’abandi..

Ku isaha ya saa 14:04 rwari rwambikanye, Ikipe y’Umurenge wa Kigarama itangira isatira izamu, gusa Murambi ikihagararaho.

Nyuma yo guhusha uburyo butari bucye bwabazwe no kwihagararaho kwa Murambi, ku munota wa 38, akazi kaje gucika, Bruce Uwihirwe uzwi ku izina rya Borisi anyeganyeza inshundura.

Iki gitego nicyo cyajyanye amakipe yombi mu karuhuko k’iminota 15.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga by’umwihariko ku Ikipe y’Umurenge wa Murambi yashakaga kwishyura.

Bidatinze, yishyuye igitego ku munota wa 60 w’umukino, amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Hasigaye iminota 14 ngo umukino urangire, Kigarama yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nsengimana Simon uzwi nka Kavumbagu.

Murambi yakomeje kwirwanaho ariko bikomeza kuba iby’ubusa, umukino urangira ari ibitego 2-1, Kigarama yegukana Igikombe.

Muri uyu mukino, Kigarama yatangije mu kibuga abakinnyi barimo: Ruhumuriza Claude, Nzeyimana Jerome, Hategekimana Patrick, Sangayezu Aime, Habonimana Chriss, Habumuremyi Gilbert, Nteziyaremye Donatien, Tuyisenge Eric, Munyehirwe Bruce, Uwimana Emmanuel ndetse na Amani Anaclet.

Iyi kipe yatozwaga na Habumuremyi Gilbert ubifatanya no gukina rimwe na rimwe.

Uretse imikino y’umupira w’amaguru, hanakinwe imikino y’intoki ‘Volleyball na Basketball’.

Muri Volleyball, Ikipe y’Umurenge wa Sake yari ihagarariye Akarere ka Ngoma mu bagore, yatsinze Umurenge wa Kigabiro ya Rwamagana amaseti 3-0, mu gihe mu bagabo, Ngoma yatsinze Kayonza amaseti 3-0.

Nyuma yo gusoza imikino ku rwego rw’Intara, amakipe yegukanye Ibikombe, azahagararira Intara mu mikino yo ku rwego rw’Igihugu, iteganyijwe gukinwa mu Kwezi kwa Kamena (6) 2026, ntagihindutse.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0