Kwibuka32: Rayon Sports yunamiye abarenga 5000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Commune Rouge (Amafoto)

Apr 19, 2026 - 17:36
Kwibuka32: Rayon Sports yunamiye abarenga 5000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Commune Rouge (Amafoto)

Mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango mugari wa Rayon Sports wifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyakorewe ku Rwibutso rwa Commune Rouge ruherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’Urugendo rwo Kwibuka rwahagurukiye kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune Rouge.

Kitabiriwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, abakozi n’abakinnyi b’iyi kipe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge n’abandi. 

Nyuma yo kugera kuri uru Rwibutso, bunamiye abarenga 5,000 baharuhukiye.

Uretse kunamira abaruhukiye muri uru Rwibutso, Umuryango mugari wa Rayon Sports wakoze igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babiri batuye mu Karere ka Rubavu. 

Izina “Commune Rouge” ryahawe uru Rwibutso, rifite inkomoko ku bwicanyi bwakorewe aho rwubatse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aha hahoze ari ibiro bya Komini (Commune), hahindutse ahantu ho gukusanyiriza no kwicira Inzirakarengane zazije Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuhita Commune Rouge, ni igisobanuro cyo kuzirakana amaraso yahamenetse, mu gihe abahiciwe bari bahizeye amakiriro cyane ko hari ku Biro (Bureau) by’ubuyobozi.

Uru rwibutso rufite agaciro gakomeye mu kwibuka no gusigasira amateka, aho imibiri y’abishwe ishyinguye mu cyubahiro.

Ni ahantu hasurwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga bifuza kumenya amateka ya Jenoside, kwigira ku byabaye, no gushimangira ijambo “Ntibizongere kubaho ukundi.”

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko siporo ifite uruhare rukomeye mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Yibukije aba-sportifs n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kuzirikana ko Igihugu kiramutse kidafite umutekano, umupira utabaho.

Ati:“Ntihagire Umunyarwanda aho uri hose wumva ko urugamba rwo kurinda iki Gihugu ari urw’ingabo na polisi gusa, twese biratureba. Abanyamupira twirirwa dutanga amakuru ku mupira ni byiza ariko duhaguruke turwanye umuntu wese wifuza kudusubiza aho twavuye kuko igihe cyose umutekano udahari n’umupira ntiwaba.”

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago [FERWAFA], Shema Ngoga Fabrice yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda wese by’umwihariko aba-sportifs.

Ati “Umuryango utibuka urazima, ni ibyo twabayemo, uyu munsi tukaba dufite abazize uko baremwe, bazize ko ari Abatutsi. Ariko muri byose, muri ibi bihe ndagira ngo umupira w’amaguru ube inkingi y'iterambere kandi twubake ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko siporo ari ikintu gitanga ibyishimo ariko bibabaje kuba hari abari abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu bakunzi ba ruhago baracyashengurwa n’intimba yo kubura bamwe mu bakinnyi bakundaga bayiguyemo, cyane abariho ubwo Jenoside yakorwaga.

Rayon Sports n’imwe mu yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko habarurwa abakinnyi bagera ku icyenda, abayobozi mu nzego zitandukanye 12 bayiburiyemo ubuzima.

Mu bakunzi ba Rayon Sports b’Imena bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo muzehe Kibumbano Kanobana Felicien bivugwa ko yayigaburiye kuva za 1980 kugeza 1994.

  • Abakinnyi

1.Kalisa Innocent

2.Kayombya Charles

3. Munyurangabo Longin

4. Buregeya Anastase (Masaka)

5. Hatangimana Abba

6. Kamali Francois

7. Mugwaneza Wellars

8. Murekezi Raphael (Fatikaramu)

9. Gakwaya Theodate

  • Abayobozi babaga muri komite ya Rayon Sports

1. Ramutsa Marcel

2. Mujejende Benoit

3. Gatera Carpophore

4. Rutagambwa Janvier

5. Ngizwenayo Anatole

6. Gatari Vianney (Terrible)

7. Niyongira Justin, Viateur

8. Kayombya Selesi

9. Ntaganira J.Pierre

10. Rulinda Ignace

11. Mutaganda Fidel

12. Gasana Oscar.

Amafoto

Image

Image

ImageUmuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko siporo ifite uruhare rukomeye mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo

Image

Image

ImagePerezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda wese by’umwihariko aba-sportifs.

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0