Inkera y'Abahizi: AS Kigali na Azam zegukanye intsinzi ku munsi wa mbere

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kanama [8] 2025, hatangiye imikino y'Irushanwa ry'Inkera y'Abahizi, ryateguwe n'Ikipe ya APR FC.
Iri rushanwa ryatumiwemo amakipe ane arimo; APR FC, Police FC na AS Kigali zo mu Rwanda na Azam FC yo mu gihugu cya Tanzaniya.
Umunsi wa mbere w'imikino y'iri rushanwa rizasozwa ku cyumweru tariki ya 24 Kanama [8] 2025, waranzwe na Penaliti.
Izi Penaliti zahiriye Ikipe ya Azam FC na AS Kigali, mu gihe APR FC na Police FC zatashye amara masa.
Mu mukino wahuje Police FC na Azam FC, Azam FC yegukanye umukino ku ntsinzi ya Penaliti 4-3, nyuma y'uko amakipe yombi yari amaze kugwa miswi y'igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y'umukino.
Iyi miswi y'igitego 1-1 ni nayo yaranze umukino APR FC yacakiranye na AS Kigali, amakipe yombi nayo yiyambaza Penaliti.
AS Kigali y'umutoza Shabani niyo yazibyaje umusaruro, yegukana umukino itsinze Penaliti 5 kuri 4 za APR FC.
Iyi mikino yaraye ikiniwe kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ku isaha ya saa 16:00 na saa 19:00.
Mu mukino wa APR FC na AS Kigali, abafana ntabwo batindiwe no kubona inshundura zinyeganyega, kuko ku munota wa 7 gusa w'umukino, Prince Rudasingwa yahise afungura amazamu kuri Penaliti, nyuma y'uko Umunyezamu wa APR FC, Yvan Ruhamyankiko, akoreye ikosa kuri Olivier Dushimimana ‘Muzungu’ mu rubuga rw'amahina.
Igitego cya Rudasingwa nicyo cyatandukanyije amakipe yombi mu minota 45 y'igice cya mbere.
APR FC yagarutse mu gice cya kabiri yahinduye umukino mu buryo bugaragara, ku munota wa 61, Mamadou Sy ahita atsinda igitego cyo kwishyura.
Mamadou Sy yatsinze iki gitego asonze mu izamu nyuma y'umupira ukomeye wari urekuwe na Fitina Omborenga, ubwugarizi bwa AS Kigali bukirwanaho, ariko bikaba iby'ubusa.
Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, hiyambazwa Penaliti.
Ku ruhande rwa AS Kigali, abakinnyi 5 bazinjije neza, mu gihe ku ruhande rwa APR FC, Clement Niyigena ariwe rukumbi wayirase, ikurwamo n'Umunyezamu wa AS Kigali, Pascal Niyonkuru.
Mbere y'uko APR FC na AS Kigali zicakirana, umukino wazo wari wabimburiwe n'uwahuje Police FC na Azam FC.
Iminota 90 y'uyu mukino, nayo yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ku ruhande rwa Police FC, inshundura zanyeganyejwe na Kwitonda Alain 'Bacca' ku munota wa 20 w'umukino, kiza kwishyurwa na Tepsi Evence ku munota wa 37 habura iminota 8 ngo amakipe ajye mu karuhuko.
Imikino y'Irushanwa ry'Inkera y'Abahizi irakomeza kuri uyu wa Kane, Azam FC icakirana na AS Kigali, mu gihe APR FC izisobanura na Police FC.
Iyi mikino yombi izakinirwa kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ku isaha ya saa 16:00 na saa 19:00.
Amafoto
AS Kigali vs APR FC
What's Your Reaction?






