Bugesera FC yemerewe gukina Shampiyona nyuma yo kuzuza ibisabwa

Aug 19, 2025 - 14:09
Bugesera FC yemerewe gukina Shampiyona nyuma yo kuzuza ibisabwa

Ikipe y'Akarere ka Bugesera, Bugesera FC, yemewe gukina Umwaka wa Shampiyona y'i 2025-26 nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Mu Cyumweru gishize, iyi Kipe yari yashyizwe n'Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda [FERWAFA], ku rutonde rw'amakipe atujuje ibyangombwa.

Kuri uru rutonde rw'amakipe atari yujuje ibyangombwa, Bugesera FC, niyo rukumbi itari yemerewe gukina Shampiyona, andi yari yahawe uburenganzira buherekejwe n'ibihano [Amande].

Ferwafa yavuze ko Bugesera itari yatanze ikigaragaza ko abakinnyi n'abandi bakozi bafite ubwishingizi bw'Ubuvuzi.

Iyi Kipe kandi ntabwo yari yagaragaje ko ifite Umuganga, ndetse inatanga ubusabe bwo kwitabira Shampiyona y'Umwaka ushize [2024-25], aho kuba iy'uyu Mwaka w'i 2025-26.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa byose, kuri uyu yahawe uburenganzira bwuzuye bwo kwitabira Shampiyona.

Gusa, bwaherekejwe no guhanishwa gutanga Amande y'Ibihumbi 500 Frw, ashingiye ku makosa yari yakozwe mbere mu kuzuza ibisabwa.

Mbere y'uko Bugesera FC yuzuza ibisabwa, amakipe 5 gusa niyo yari abyujuje.

Aya ni: Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC.

Andi makipe 10 asigaye, yahawe uburenganzira buherekejwe no kuzuza ibitanoze, birimo no kugaragaza Ibibuga azajya yakiriraho Imikino ya Shampiyona.

Muri aya makipe, harimo APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona n'icy'Amahoro na Rayon Sports yabaye iya kabiri.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0