Biramahire Abeddy wari wasinyiye Rayon Sports, yaguzwe na ES Setif

Jul 26, 2025 - 19:59
Biramahire Abeddy wari wasinyiye Rayon Sports, yaguzwe na ES Setif

Rutahizamu mpuzamahanga w'Umunyarwanda, Biramahire Abeddy yaguzwe n'Ikipe ya ES Setif [Entente Sportive Sétifienne] yo mu gihugu cya Alijeriya.

Uyu rutahizamu w'Imyaka 26 y'amavuko ukina asatira izamu anyuze ku ruhande, yemeye kujya gukinira ES Setif nyuma y'uko iguze amasezerano yari aherutse kongera muri Rayon Sports.

Bitegantijwe ko kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga [7] 2025, aza guhaguruka i Kigali, yerekeza muri iyi kipe ye nshya.

Nyuma yo kwitwara neza muri Rayon Sports yagezemo muri Matarama [1] uyu Mwaka, ES Setif yashimye imikinire ye, yemera kumusinyisha mu gihe cy'Imyaka ibiri.

Asezera ku bafana n'abakunzi b'Ikipe ya Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri ES Setif, Biramahire yagize ati:“Nkigera muri Rayon Sports, neretswe urukundo na buri wese, kandi zari inzozi zanjye kuyikinira. Nkiri umwana, nakuze ntekereza kuzambara amabara y'Ubururu n'Umweru, aranga iyi kipe ikundwa n'Abanyarwanda batari bacye. Kuba narakabije indoto nakuranye, n'iby'agaciro”.

Yunzemo ati:“Gutandukana na Rayon Sports numvaga yari imaze kuba Umuryango wanjye, ntabwo ari ibintu byoroshye. Mu Mezi atandatu ashize, nagize bimwe mu bihe byanjye byiza muri ruhago, kandi nabigiriye muri iyi kipe. Kuri njye, Rayon Sports ifite igisobanuro kiruta kuba Ikipe iconga ruhago. Nyifata nk'Umuryango”.

Yasoje agira ati:“Dutandukanye ku buryo bw'Umubiri, ariko aho ngiye, nzayihoza ku Mutima”.

Twakwibutsa ko mbere yo gukinira Rayon Sports, Biramahire yanyuze mu makipe atandukanye y'imbere mu gihugu arimo: AS Kigali, Bugesera FC, Mukura Victory Sports na Police FC.

Ku ruhando mpuzamahanga, yakiniye UD Songo yo mu gihugu cya Mozambique na Al Suwaiq yo muri Oman.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0