APR FC yanyagiwe na Al Hilal SC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona (Amafoto)
Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Al Hilal SC ibitego 4-0 mu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi (7) 2026.
Uyu mukino wari utegerejwe n’abatari bacye mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, wahuzaga amakipe akurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Al Hilal SC yawutangiye igaragaza ko itari ku rwego rumwe na APR FC, birangira iyinyagiye ibitego itaherukaga gutsindwa muri Shampiyona.
Gutsinda uyu mukino, byasobanuye ko Al Hilal SC yahise irusha APR FC amanota 11, kuko ifite 67 mu gihe APR FC yagumye ku manota 56.
Mbere y’uko umukino utangira, abafana, habanjwe gufatwa umunota wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe u Rwanda rukira mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka izarangira tariki ya 04 Nyakanga (7) 2026.
Rugikubita, Al Hilal yafunguye amazamu ku munota wa 11 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na El Hadj Madicke Kane.
Ni igitego cyavuye kuri Coup-franc yaturutse ku ikosa Byiringiro Jean Gilbert yakoreye Girumugisha.
Uyu mupira yawuteye neza, uruhukira mu izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe.
Nyuma y’iki gitego, APR FC yagerageje gusatira ishaka kwishyura, ariko uburyo bwiza yabonye ku munota wa 30 bupfushwa ubusa na Mugisha Gilbert ku mupira yahawe na Ngabonziza Pacifique, awutera hejuru y’izamu.
Ku munota wa 33, Al Hilal yongeye kunyeganyeza amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Ahmed Salem, nyuma yo guhindura umupira imbere y’izamu rya APR FC ukaboneza mu izamu nyuma yo gukorwaho na Ishimwe Abdoul.
Uyu musaruro niwo warangije iminota 45 y’igice cya mbere.
Igice cya kabiri cyatangiye APR FC ikomeza kugorwa no kugera imbere y’izamu rya Al Hilal SC ndetse n’amakosa menshi hagati mu kibuga.
Aya makosa yafashije Abderlazig Omer Taha kunyeganyeza inshundura ku nshuro ya gatatu ku munota wa 67, ashimangira ko APR FC iza kugorwa muri uyu mukino, bitandukanye n’ibyari byitezwe mbere y’uko utangira.
Nyuma y’iminota 13 gusa, Yagoub Yousif yatsinze igitego cya kane ku munota wa 79, nyuma y’ikosa ryakozwe na Ruhamyankiko Yvan.
N’ubwo APR FC yagerageje gusatira mu minota ya nyuma ishaka igitego cyo kuyikura mu isoni, ubwugarizi bwa Al Hilal SC bwakomeje kuyibera ibamba, umukino urangira ari ibitego 4-0.
Muri uyu mukino, APR FC yari yiyambaje abarimo Umunyezamu Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimiyimana Yunusu, Ishimwe Abdoul, Niyomugabo Claude ©, Ngabonziza Pacifique, Dauda Yussif, Seidu Dao, Rouaf Memel, Hakim Kiwanuka, Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert.
Ku ruhande rwa Al Hilal SC, yatangije Soufiane Farid, Mohamed Abdelrhman, Yousif Yagub, Mustafa Abdualgadr, Ousmane Diouf, Ernest Nsita Luzolo, Kamaradini Mamudu, Elhadj Madicke Kane, Walieldin Daiyeen, Salah Eldin Adil Ahmed Alhassan na Ahmed Salem Jean Claude.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



