APR FC yizihije Imyaka 32 ishinzwe: Abayishinze biyibutsa ibihe, abafana bamurikirwa Ikibuga gishya (Amafoto)

Jul 5, 2025 - 07:49
Jul 5, 2025 - 08:00
APR FC yizihije Imyaka 32 ishinzwe: Abayishinze biyibutsa ibihe, abafana bamurikirwa Ikibuga gishya (Amafoto)

Mu gihe u Rwanda rwizihizaga Imyaka 31 Igihugu kibohowe, ku bafana n'abakunzi b'Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda, APR FC, byari ibirori by'impurirane.

Kuri uyu wa Gatanu, abakunzi b'iyi Kipe yambara Umukara n'Umweru, berekeje ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi kuri ubu, aho iyi Kipe yashingiwe mu 1993.

APR FC ishingwa, igitekerezo cyo kuyishyiraho cyatanzwe n'uwari Umugaba w'Ingabo za APR FC, Kagame Paul, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda kuri ubu.

Uretse APR FC nk'Ikipe y'Umupira w'amaguru, hashinzwe kandi n'andi makipe abiri y'imikino y'Intoki, Volleyball na Basketball.

Ishingwa ry'aya makipe yombi, ryari rigamije gufasha Abasirikare [Ingabo], kubona uko baruhuka mu Mutwe binyuze muri Siporo, cyane ko icyo gihe nta Ntambara yeruy yari ihari, kuko impande zombi [RPA/ FPR Inkotanyi n'Ingabo za Leta y'u Rwanda z'icyo gihe], bubahirizaga amasezerano y'amahoro yasinyiwe Arusha muri Tanzaniya muri Kamena [8] y'i 1993, nk'uko byagarutswe n'Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

Tugarutse ku birori byo kwishimira Imyaka 32 imaze ishinzwe, byitabiriwe n;abafana n'abakunzi ba APR FC babarirwa hagati y'ibihumbi birindwi n'Ibihumbi icumbi [7,000 - 10,000].

Uyu munsi wari wahawe inyito ya ‘APR FC Ku Ivuko’, waranzwe n'ubusabane bwajyanye no kwishimira iby'iyi Kipe yagezeho kuva yashingwa by'umwihariko kuva mu 1995 itangiye gukina Shampiyona y'u Rwanda, no guhatanira ibindi bikombe bitandukanye by'aba iby'imbere mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.

Abafana ba APR FC ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ikipe, abafatanyabikorwa n’Akarere ka Gicumbi, baremeye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, babagabira inka esheshatu za kinyambere.

Abahanzi, Nzaramba Eric uzwi nka Senderi na Mariya Yohana, basusurukije ibi Birori, byari bikozwe ku nshuro ya mbere.

Hakinwe kandi umukino w'Umupira w'amaguru wahuje Ikipe ya bamwe mu bakiniye APR FC [Mulindi FC] ubwo yashingwaga, bakinnye n'Ikipe y'abakozi b'Akarere ka Gicumbi.

Uyu mukino warangiye ari igitego 1-1, mu gihe ba Kapiteni ku mpande zombi, General Mubarakh Muganga ku ruhande rw'abashinze APR FC na Nzabonimpa Emmanuel, Meya w'Akarere ka Gicumbi, imikinire yabo yanyuze abawitabiriye.

Aganiriza abakunzi ba APR FC, General Mubarakh Muganga yagize ati:“Benshi mu bashinze iyi Kipe, bari Abasirikare [Ingabo] za RPA [ Rwandan Patriotic Army]. Kandi uyu munsi bari hano, baje kwifatanya natwe”. 

Yakomeje agira ati:“Icyo gihe [1993] bari bakiri bato, bemera guhara byose biyemeza guharanira kubora Igihugu cyabibarutse”. 

Yunzemo ati:“Nyuma yo gushingwa, hatumiwe amakipe 6 yarimo iy'Urubyiruko rwabarizwaga mu Ishyaka rya PSD [Party Social Democratic], baza hano ku Mulindi, dukina imikino ya gicuti”.

“Mu myaka 32 ishize, Ikipe yakomeje gushinga imizi, bishingiye ku ndangagaciro zishamikiye ku kinyabupfura, ubunyangamugabo ndetse no kwitegura bihagije. Twaguze kandi abakinnyi mu bihe bitandukanye, hagamijwe ko APR FC iba Ikipe y'ubukombe yaba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga”.

Muri ibi Birori, Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Brigadier General Juvenal Marizamunda wari Umushyitsi mukuru, yavuze ko bazakomeza gukora ibishoboka byose, APR FC ikaba Ikipe y'ubukombe.

Muri iki gihe cy'Imyaka 32 imaze ishinzwe, APR FC imaze kwegukana Ibikombe bya Shampiyona 23 [1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2007, 2009, 2010, 2011, 2012, 2014, 2015, 2016, 2018, 2020, 2021, 2022, 2023, 2024 na 2025].

Yegukanye kandi Ibikombe 14 by'Irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro [1994, 1996, 1999, 2000, 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2014, 2017 na 2025]

Ku rwego rw'Akarere, imaze kwegukana Ibikombe 3 [2004, 2007 na 2010], by'Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

Muri ibi Birori, APR FC yaboneyeho kumurikira abafana n'abakunzi bayo, abakinnyi bashya izakoreshwa mu Mwaka utaha w'imikino [2025-26], byajyanye no kwerekwa abatoza bashya bazayitoza.

Hamuritswe kandi Imyambaro [Kits] mishya izakoreshwa, Ibirango bishya ndetse n'Umushinga w'Ibikorwaremezo birimo n'Ikibuga bateganya kubaka.

Ku bijyanye n'ibikorwaremzo birimo n'Ikibuga, ntabwo yigeze hatangwa umucyo ku wo bizubakwa n'igihe imirimo yo kubyubaka izatangirira.

Twakwibutsa ko aha ku Mulindi, habaye ikicaro cy'Ingabo zahoze ari iza RPA/PFR Inkotanyi mu gihe cy'Urugamba rwo kubohora Igihugu, hakaba ariho hakoreshwaga mu gutegura ibitero n'ibindi byose byari bijyanye n'urugamba muri icyo gihe.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 2
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0