Mugisha Bonheur yarekeje muri Al Masry SC yo mu Misiri

Umukinnyi mpuzamahanga w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bonheur Mugisha, yasinyiye amasezerano y'Imyaka ibiri mu Ikipe ya Al Masry SC yo mu Misiri.
Mugisha wakiniraga Ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tuniziya, yatanzwemo Miliyoni 650 z'Amafaranga y'u Rwanda, ahwanye n'Ibihumbi 450 by'Amadorali ya Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Mbere yo kwerekeza mu Misiri, Mugisha yasezeye abakinnyi, abayobozi b'abafana b'Ikipe ya Stade Tunisien, abinyujije mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rw'Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram.
Yagize ati:“Ndifuza kubashimira. Igihe nari maze muri iyi Kipe, byari ibyishimo, no mu gihe umusaruro utabonekaga, mwambaye hafi. Ndabifuriza intsinzi mu bihe biri imbere, ndabakunda”.
Yasoje agira ati:“Nagiranye ibihe byiza na buri umwe hano. Nize byinshi kandi byiza. Ubuzima bugira impinduka, ariyo mpamvu nerekeje mu Misiri. Gusa, Stade Tunisien izampora ku Mutima”.
Al Masry SC yasinyishije Mugisha nyuma yo kumukurikirana mu gihe cy'Umwaka yari amaze muri Tuniziya.
Nk'umwe mu bakinnyi bari ngenderwaho hagati mu kibuga, Mugisha yafashije Stade Tunisien kuyihesha itike yo gukina Imikino ya CAF Confederation Cup.
Nyuma yo kumubengukwa, Umutoza mushya wa Al Masry SC, Nebil Kouki yasabye ubuyobozi ko bwamusinyisha, kuko yamubonyemo ubushobozi bwo kubafasha.
Nebil Kouki avuga ko yashimye imikinire ya Mugisha, by'umwihariko ingufu z'Umubiri yamubonanye, n'uburyo yambura abakinnyi ba mukeba umupira.
Ubwo Ikipe ya Al Masry SC yakoreraga imyiteguro ya Shampiyona i Sousse muri Tuniziya, Kouki yahavuye yiyemeje gukora ibishoboka byose, akibihaho Mugisha mbere y'uko Isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi rifunga.
Ku myaka 25 gusa y'Amavuko, Mugisha yanyuze mu yandi makipe arimo: Heroes Football Academy yazamukiyemo, Mukura VS&L, APR FC na AS Marsa yerekejemo mu 2023 mbere yo kujya muri Stade Tunisien.
What's Your Reaction?






